Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kamena 2026, Abapolisikazi bakorera mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda, basoje inama bari bamazemo iminsi ibiri, yibanze ku bijyanye n’imyitwarire myiza mu kazi n’indangagaciro z’ubunyamwuga mu gipolisi zirimo; ubunyangamugayo, ubutabera, ubwitange n’umurava, yagarutse kandi ku ruhare rukomeye rw’umugore mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye guhangana n’ibibazo no gufata ibyemezo.
Banaganiriye kubijyanye no kwigirira icyizere mu bushobozi bwabo no kuba abanyamwuga bashoboye kandi baharanira gukora neza kurushaho, kubyaza umusaruro amahirwe bafite no kongera ubumenyi mu kuyobora, gukurikirana imyitwarire y’abo bashinzwe kuyobora, kugira inyota yo gukora ubushakashatsi mu gushakira ibisubizo bishya by’umutekano muri iki gihe, kuba abajyanama n’intangarugero bayobora kandi bagatera ishyaka ibisekuru bizaza, kuba intwari mu gukorera no kurinda abaturage, kuba abahagarariye neza Polisi y’u Rwanda n’Igihugu muri rusange.
Ibiganiro byanagarutse no kubindi bitandukanye bibafasha kurushaho gukora akazi kabo kinyamwuga bagahuza n’inshingano z’umuryango.

Ubwo yasozaga iyi nama, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yabashimiye ubwitange n’umuhate bagaragaza mu kazi abasaba gukomeza gukoresha neza ubushobozi n’amahirwe bahabwa mu kazi babikora kinyamwuga.
Yagize ati: “Iyi nama cyangwa se ihuriro, ryateguwe mu rwego rwo guhuza abapolisikazi kugira ngo tuganire uburyo barushaho gukoresha neza ubushobozi n’ amahirwe bahabwa mu kazi, bigatuma barushaho kunoza no kongera umusaruro mu nshingano zabo za buri munsi. Iri huriro kandi ryitabirwa n’abagabo mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Polisi y’ u Rwanda.”
Yakomeje agira ati: “Mu minsi ibiri tumaze hano tuganira, ndashimira abagize uruhare mu biganiro bitandukanye bitwibutsa; uburyo bwo guhuza inshingano z’akazi n’iz’ umuryango byose bikagenda neza. Kwigirira icyizere, kureba kure no guharanira gutera imbere mu kazi no mu mibereho isanzwe no guhangana n’ imbogamizi k’uburinganire n’ ubwuzuzanye.”

Yagarutse ku myitwarire ikwiye kuranga abapolisikazi mu kunoza inshingano zabo, amakosa akunze kugaragara n’uburyo bwo kuyakumira ndetse n’ingamba za Polisi y’u Rwanda mu gushyigikira uburinganire n’ ubwuzuzanye, no kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa.
Yagize ati: “Ndizera ko amasomo n’ impanuro bitandukanye mukuye muri iyi nama bizabafasha kurushaho kunoza akazi mushinzwe, mubunyamwuga, kwitanga no gukunda akazi, mwirinda imyitwarire iyariyo yose inyuranye n’umwuga wacu.”
DCG Ujeneza yasoje ashimira abafatanyabikorwa n’abaterankunga by’ umwihariko UNDP, ku nkunga itera Polisi y’u Rwanda muri gahunda zitandukanye zigamije iterambere no mu bikorwa by’ubukangurambaga mu kurwanya ibyaha ndetse n’ ihohoterwa rishingiye kugitsina.

INKURU BIJYANYE: KIGALI: Hateraniye inama ihuza Abapolisikazi ku nshuro ya 14
Kinyarwanda
English









