Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Imyaka 25 y’urugendo rwa Polisi y’u Rwanda mu bufatanye n’abaturage mu gucunga umutekano

Yanditswe na IP Clement Rafiki

Raporo iheruka gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere mu Rwanda (RGB), mu kwezi k’Ugushyingo 2024, igaragaza ko abaturage bafitiye icyizere Polisi y’u Rwanda  ku kigero cya 93.82 %, byerekana neza ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubumbatira umutekano binyuze mu bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage, kubaka ubwiyunge n’imiyoborere ishingiye ku baturage.

Inzego z'umutekano zikomeje kuba umusingi w’iterambere mu miyoborere y'u Rwanda, zigaragaza uruhare rw’ingenzi amahoro n'umutekano bigira mu mu iterambere ry’ikitegererezo ku gihugu.

Kugirira icyizere inzego z'umutekano ni ikintu kitakunze kugaragara ku baturage mu mateka y’u Rwanda nk’uko bimeze uyu munsi, aho abagera kuri 94% bavuga ko bafitiye icyizere Polisi y'u Rwanda, kandi hafi 98% bishimiye gukorana na Polisi mu kubacungira umutekano aho batuye.

Abaturage bagera ku kigero cya 97.6% bavuga ko bishimiye serivisi bahabwa na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zishinzwe umutekano mu gihe abagera kuri 87% banyuzwe n’uburyo umutekano wabo n’ibintu byabo ucunzwe.

Ubwo hashingwaga Polisi y’u Rwanda mu mwaka wa 2000, hatekerejwe icyakorwa kugira ngo umunyarwanda yongere yibone mu nzego z’umutekano n’uburyo umuturage yagira uruhare mu bimukorerwa by’umwihariko mu mutekano w’Igihugu cyane cyane ko utizana, ahubwo uharanirwa.

Munyancyuye Ramadhan, utuye mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, wahoze akoresha ibiyobyabwenge, avuga ko aho yari atuye hari mu ndiri y’ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi, kuri ubu hakaba hari umutekano w’intangarugero.

Yagize ati: "Utaratuye ku Muhima ntushobora kumva impinduka zabayeho mu mutekano. Ni ahantu abantu bigeze gutinya kugenda no ku manywa ariko ubu ni urugero rwiza rw’igisobanuro cy’ubuyobozi bwiza bushyira imbere umutekano w’abaturage."

Munyancyuye akomeza agira ati: "Polisi yafashije benshi nanjye ndimo bari barabaswe no kwishora mu byaha no gukoresha ibiyobyabwenge.  Twahawe amahugurwa yaduhinduriye ubuzima, bamwe bagira uruhare mu gucunga umutekano aho batuye, abandi bibahesha kwihangira imirimo. Nkanjye nkora ububaji kandi nahawe igishoro cyamfashije guhindura ubuzima no kwiteza imbere.”

Umutekano ntushobora kugerwaho aho ari ho hose mu gihe hatabayeho Polisi ikora kinyamwuga, binyuze by’umwihariko mu mikoranire n’abaturage nk’inkingi yo gukumira no kurwanya ibyaha.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi agaragaza ko iri shami ryashyizweho hashingiwe ku gitekerezo cyo kumva ko gukumira ibyaha bituruka ku kubaka icyizere n’ubufatanye n’abaturage, bizwi nka Community Policing.

Yagize ati: “Akazi ka Polisi ntikagarukira mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo gusa, ahubwo Polisi inagira uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’umuturage ibinyujije muri iri shami rya Community Policing.” 

ACP Teddy Ruyenzi, Komiseri w'Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage yifatanya n'ingabo z'u Rwanda, urubyiruko rw'abakorerabushake n'abaturage mu muganda rusange ngarukakwezi

Avuga ko kugeza ubu muri iyi myaka 25 ishize Polisi y’u Rwanda ishinzwe ndetse n’ishami rya community Policing ribayeho; hari byinshi bishimishije bimaze kugerwaho kandi nta kwirara urugendo ruracyakomeza.

Urugero rufatika ni aho muri gahunda iheruka y'ubufatanye n’ingabo z’u Rwanda, Polisi yagize uruhare mu kubaka inzu 70 zashyikirijwe imiryango itishoboye, kubaka no gutanga ingo mbonezamikurire (ECDs) 10 zashyizwemo n’ibikoresho, amateme 13, kandi hatangwa n’amatungo, ubwato n’amazi meza mu rwego rwo gufasha abaturage guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’amazi mu gihugu hose.

Ni ibitari bimenyerewe mu mateka y’u Rwanda, nk'uko byasobanuwe na Laurent Nkongoli, umunyamategeko wakoze no muri Leta wiboneye imbonankubone izi mpinduka.

Yagize ati:” Icyari Police communale mbere ya 1994, rwari urwego rwakoreraga mu makomine, rukorera mu mujyo wa Politiki yari iriho icyo gihe kuko yakoreshwaga na Leta mu gushyira mu bikorwa Politiki y’ivangura mu baturage rishingiye ku bwoko no ku karere, byaganishije igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.” 

Yakomeje agira ati: “Polisi y’ubu itandukanye n’iya kera,  igendera ku ihame rya 'Ndi Umunyarwanda', aho buri munyarwanda ndetse n’umunyamahanga uba mu Rwanda ayibonamo nta vangura iryo ariryo ryose.”

Nkongoli yashimangiye ko ubwoba abaturage bagiriraga Polisi bwagiye bugabanuka ku buryo bugaragara, biturutse ku bufatanye bwiyongereye, kubaka icyizere n’ubufatanye bihinduka urufunguzo rw’umutekano usesuye igihugu gifite ubu.

Igitekerezo cye gishimangirwa na ACP (Rtd) Livin Habimana, umwe mu ba mbere binjiye muri Polisi y’u Rwanda nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda. Yinjiye mu 1995 kandi yibuka zimwe mu nzitizi inzego z’umutekano zihura nazo mu gutangira urugendo rwo kwiyubaka. 

Yagize ati: "Muri icyo gihe, twari bacye cyane, kandi akazi kari gakomeye. Nta mwanya uhagije twagiraga wo guhura n'abaturage. Ariko nyuma y'igihe, urwego rwa Polisi rwaje guhinduka rugira imikorere ya kinyamwuga iha agaciro ubufatanye n'abaturage."

ACP (Rtd) Habimana yasobanuye ko icyo gihe mu mwaka wa 2000 Polisi y'u Rwanda ishingwa, binyuze mu guhuza abahoze ari abapolisi ba Komini, Jandarumori y’igihugu na Polisi Judiciaire, hibanzwe cyane ku kubaka icyizere, uruhare rw’abaturage, no gukemura ibibazo by’umutekano mu bufatanye n’abaturage.

Izi mbaraga zashyizeho urufatiro rw’Ingamba z’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage, inzira ihamye yo gushimangira umutekano urambye, abaturage batabona nk’impano, ahubwo bakaba abafatanyabikorwa bakomeye mu kuwubaka.

Komiseri w'Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibikorwa by'iterabwoba CP Joseph Costa Habyara aha umwana amata mu rugo mbonezamikurire (ECD)