Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Imvura nyinshi yasenye amazu mu karere ka Burera na Gicumbi

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Ukwakira imvura nyinshi yaguye mu karere ka Gicumbi na Burera yasenye amazu 4 yangiza n’imyaka ,ubu abaturage baka bacumbikiwe nabaturanyi babo mugihe gahunda yo kongera kububakira itaratangira.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru Superintendent  Christophe Semuhungu, yashimiye igikorwa abaturage bakoze cyo gucumbikira bagenzi babo bahuye n’ibibazo abasaba gukomeza uwo muco gukundana kuko ugaragaza indanga gaciro z’ubunyarwanda.

Yavuze ko abahuye n’ibyago bagiye gufashwa baki tabwaho  mu rwego rwo kongera kububakira no kubashakira ibyangombwa by’ibanze birimo ibyo kurya.

Superintendent  Semuhungu  akaba  ahamagarira na none abaturage bagituye mu manegeka kuhava byihuse kuko  ahantu batuye hashyira ubuzima bwabo mukaga ndetse n’ibintu byabo.

Yongeyeho ko bibabaje kuba hakiri abantu  bagituye mu manegeka kandi leta ihora ibakangurira kuva ahantu hashyira ubuzimama bwabo mukaga  cyane ko leta yatanze n’ubufasha kugirango abantu bimurwe ahantu ha hanamye no mumanegeka kugirango habeho kurinda ubuzima bw’abanyarwanda.

Asoza avuga ko nta kintu wagereranya n’ubuzima ariyompamvu abantu bakwiye kumva ububi bwo gutura ahantu mu manegeka.