Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Impushya zo gutwara ibinyabiziga zanafatirwa kuri za sitasiyo za Polisi

Ibi ni ibyatangajwe n’ umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Spt. Jean Marie Vianney Ndushabandi, ubwo yatangizaga urugendo ruzazenguruka igihugu cyose, akangurira abaturage uko bahabwa ibyangomwa na serivise zose zitangwa n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda kuri sitasiyo za Polisi zibegereye cyangwa bakoresheje ikoranabuhanga. Byose bigamije gutanga serivise nziza.

Iki gikorwa kikaba cyaratangiriye kuri uyu wa mbere mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, aha iri shami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rikaba ryaranahaye abaturage barenga 70 impushya zabo za burundu zo gutwara ibinyabiziga bari barakoreye mu minsi ishize.

Supt. Jean Marie Vianney Ndushabandi  akaba yavuze ko abenshi mu bamara kubona batsindiye impushya zabo zaba iz’agateganyo cyangwa iza burundu badahita bazandikisha ngo zikorwe cyangwa n’abazandikishije ntibage kuzifata.

Aha akaba yabibukije ko buri wese umaze  gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara  ikinyabiziga guhita arwandikisha kandi n’undi wese ukeneye serivise z’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda kwegera sitasiyo ya Polisi imwegereye aho kuza i Kigali.

Akaba yagize ati:” ubu ikintu cyose washaka kigendanye n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda wagihererwa kuri Polisi ikwegereya, si ngombwa gupfusha ubusa igihe n’amafaranga byawe uza i Kigali”.

Hari abantu bakora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga, hanyuma bagaturuka mu ntara zitandukanye bakaza i Kigali bazanywe no kuzandikisha cyangwa kuzifata.

Ubu kwiyandikisha ngo ukorere uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rwaba urw’agateganyo cyangwa urwa burundu ashobora kubikorera kuri telephone ye igendanwa.

Impushya kandi iyo zimaze gukorwa zoherezwa ku turere umuntu yiyandikishirijeho.