Itsinda ry’impuguke mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi rigizwe n’abanyamerika ndetse n’Abataliyani bose hamwe umunani, bari mu Rwanda, aho baje guha abapolisi b’u Rwanda amasomo ajya n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.
Aba bashyitsi bo mu Butaliyani bayobowe na Major Luigi Marano, bakaba bakora mu kigo gishinzwe ibirebana no guharanira umutekano usesuye (CoESPU), naho impuguke zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zo zikaba ziyobowe na Michael Guyer.
Izi mpuguke zizaha ubumenyi abapolisi 25 mu byerekeranye no kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi. Aya mahugurwa agenewe abapolisi bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, azatangira tariki ya 15 Kamena 2015, bikaba biteganyijwe ko azamara ukwezi, azabera mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali mu karere ka Rwamagana.
Ubwo yakiraga izo mpuguke kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Kamena 2015, ACP Jimmy Hodari, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, yashimiye abazitabira ayo mahugurwa, abibutsa ko imwe muri gahunda za Polisi y’u Rwanda ari uguhora ihugura abapolisi kugira ngo bakomeze biyungure ubumenyi bibafashe gukomeza gukora akazi mu buryo bw’umwuga.
Yagize ati “aya mahugurwa ni ikimenyetso cy’uko Polisi y’u Rwanda ibafitiye icyizere, mugomba rero kwerekana ko mushoboye. Ndahamya ko mubonye abarimu b’abahanga kandi basobanutse, amasomo bazabaha azatuma mugira ubumenyi buhagije kugira ngo muzakore neza akazi kanyu ko kubungabunga amahoro aho muzoherezwa mu mahanga”.
ACP Hodari akaba yakomeje atangaza ko ubu bumenyi bugiye guhabwa abapolisi buzatuma akazi ko kubungabunga amahoro kagendekera neza abapolisi bazoherezwa mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika ndetse no muri Sudani y’Epfo.
ACP Jimmy Hodari akaba yavuze ko yizeye ko ubumenyi bazahabwa buzagirira n’abandi bapolisi akamaro kuko muri aba bazahugurwa hazavamo abazaba bafite ubushobozi bwo guhugura bagenzi babo.
Kinyarwanda
English










