Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Impuguke ziturutse muri Tanzaniya zasuye Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga, ku cyicaro gikuru ku Kacyiru, Polisi y’u Rwanda yakiriye itsinda ry’abantu 15 b’impuguke mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu muhanda mu buryo bwa rusange baturutse muri Tanzaniya (Land Transport Regulatory Authority, LATRA) riyobowe n’Umuyobozi Wungirije w’Ishami rishinzwe Ubwikorezi bwo mu Muhanda muri Minisiteri y’Ubwikorezi, Bwana Andrew Magombana.

Baje mu Rwanda mu rugendoshuri rw’iminsi ibiri mu rwego rwo kungurana ubumenyi mu bijyanye n’imicungire inoze yo gutwara abantu n’ibintu kuri moto mu buryo bwa rusange.  

Iri tsinda ryakiriwe na Komiseri w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda,  Assistant Commissioner of Police (ACP) Mpayimana Gerard, mu izina ry’Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda. 

Uru rugendoshuri rwitezweho kungura ubumenyi izi mpuguke zo muri Tanzaniya ku mikorere y’u Rwanda ku byerekeye ingamba n’imikoranire y’inzego mu micungire y’abakora umwuga w’ubumotari hagamijwe ubunyamwuga no kurwanya impanuka. Ni  mu rwego kandi rwo gufasha Guverinoma ya Tanzaniya muri gahunda yayo yo kurushaho kubaka uburyo bwo gutwara abantu n'ibintu kuri moto mu buryo bwa rusange.  
Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye uru ruzinduko, Komiseri Mpayimana yavuze ko umwuga w’ubumotari ufatiye runini ubwikorezi mu Rwanda by’umwihariko mu bice by’imijyi kuko wihutisha ingendo, kandi ukoreshwa n’abantu benshi. 


“Gutwara abantu n’ibintu kuri moto ni bumwe mu buryo bwihuse kandi bworohera benshi mu Rwanda by’umwihariko abatuye mu bice by’imijyi. Ibi biterwa n’uko moto zifashishwa n’abantu benshi mu ngendo zabo za buri munsi.”

Yongeyeho ko kandi uko imibare y’abakora uyu mwuga ndetse n’abakenera iyi serivisi ikomeza kwiyongera ari na ko impungenge ku mutekano w’abantu n’ibyabo zikomeza kwiyongera bityo hakaba hakenewe ingamba zihamye zo guha umurongo uyu mwuga. 


Yagize ati: “Abomotari bisanga mu makosa atandukanye arimo ayo kutubahiriza amategeko y’umuhanda, guteza impanuka zo mu muhanda ndetse no kugira uruhare mu bindi byaha bitandukanye bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Ni yo mpamvu rero hakenewe ingamba zihamye ndetse n’amabwiriza asobanutse hagamijwe kureba niba amategeko y’umuhanda yubahirizwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza agenga ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu Rwanda, hatangwa serivisi inoze kandi twirinda impanuka.” 


ACP Mpayimana yashimangiye ko intambwe u Rwanda rumaze gutera ruyikesha ubufatanye bwa Polisi n’inzego zitandukanye zirimo ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Inzego z’ibanze, amakoperative y’abamotari ndetse n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake hatirengagijwe n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda. 

Bwana Magombana Andrew, uyoboye iri tsinda, yashimye aho u Rwanda rugeze mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda ndetse n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu micungire y’abamotari. 


Magombana yagize ati: “Twanejejwe n’uburyo u Rwanda rucunga umwuga w’ubumotari. Ingamba rwashyizeho, imikoranire y’inzego zitandukanye ndetse n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, ni amasomo akomeye turwigiyeho kandi azadufasha mu kunoza uyu mwuga mu gihugu cyacu.”


Uru rugendoshuri kandi rwabaye umwanya mwiza wo gusangira ubumenyi ku mpande zombi, hagamijwe kunoza imikorere y’abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto mu bihugu byombi.