Imodoka yo mu bwoko bwa T/Land Cruiser yibwe ku itariki 30 Mata, umwaka ushize mu gihugu cya Kenya ikaza gufatwa na Polisi y’u Rwanda ku ya 23 Ukuboza, umwaka ushize, ku mupaka wa Rusizi I, mu karere ka Rusizi, yashyikirijwe polisi Kenya ku itariki 4 Werurwe.
Uwo muhango wabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, Kacyiru, hagati ya Assistant Commissioner of Police (ACP), Tonny Kuramba,umuyobozi w’ishami rya Polisi mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda na Sergeant Chris Mmbwanga, wari uhagarariye Polisi ya Kenya.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Chief Supt. of Police (CSP), Celestin Twahirwa, yavuze ko iyo modoka yafatanywe umukongomani witwa Zagabe Cikangafu Janvier ubwo yacaga mu Rwanda agiye kuyikoresha mu gihuru cy'u Burundi.
CSP Twahirwa yagize ati:" Kuko twari dufite amakuru yose ku iyibwa ry’iyo modoka, Zagabe akigera ku mupaka wa Rusizi I, twifashishije ikoranabuhanga rikoreshwa na Polisi mpuzamahanga rizwi ku izina rya I/24-7, natwe twashyize ku mipaka yose y’igihugu, twahise tureba mu mashini, turamutahura maze tumuta muri yombi".
CSP Twahirwa yakomeje agira ati: "Akimara gufatwa, yagerageje guha abapolisi bamufashe amadorari y’Amerika 700, ni ukuvuga hafi 500,000 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bamureke, barayanga".
Yavuze ko Zagare yamaze gukatirwa, akaba afunguwe mu karere ka Rusizi.
CSP Twahirwa yavuze ko iyi ibaye imodoka ya kane Polisi y’u Rwanda ishyikirije iya Kenya kuva umwaka ushize.
Yagize ati: "U Rwanda ntiruteze kuba ubuhungiro bw’abakora ibyaha ndengamipaka harimo n’ubujura cyangwa ngo barukoreshwe nk’inzira yo kubikora. Twafashe ingamba zikomeye zo kubikumira no kubirwanya, kandi kubera ubufatanye bwiza dufitanye na Polisi zo muri aka karere, binyuze mu guhanahana amakuru, tuzarushaho kubikumira, kubirwanya no gufata ababikora".
Sgt Mmbwanga yavuze ko iyi modoka ifite agaciro ka miriyoni 4 z’amashiringi ya Kenya, ni ukuvuga, arenga miriyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, ari iya Michael Deutsh Nieswand, umupasitoro wo mu itorero ryitwa Ministry of Repentance and Holiness, ryo mu mujyi wa Nakuru.
Yagize ati: " Iki gikorwa cyo gufata no kudushyikiriza iyi modoka, cyerekana urwego ruhanitse rw’ubufatanye buri hagati ya Polisi zombi mu kurwanya ibyaha ndengamipaka no gufata ababikora. Kubera ubwo bufatanye, ubu mu Rwanda ni nk’imuhira . Biroroshye gufata umunyacyaha wahungira muri kimwe mu bihugu byacu byombi kuko dukorana neza amasaha 24.
Nieswand yashimiye Polisi y’u Rwanda agira ati:"Imodoka yanjye yibwe kuri 30 Mata, umwaka ushize n’ibisambo byari byitwaje intwaro byaje byiyoberanyije nk’abaguzi hanyuma biyijyana kuyigurisha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ".
Ati: "Umwe muri abo bajura agikandagira mu Rwanda, abapolisi banyu b’abanyamwuga kandi bizewe barayimufatana. Ndashima Polisi y’u Rwanda kubera icyo gikorwa cy’ubunyamwuga n’ubwitange".
Yagize kandi ati,"Nshiriye bugufi kandi ndashimira cyane Nyagasani kubera iki gikorwa. Nshimiye mbivanye ku mutima guverinoma y’u Rwanda na Polisi yayo yizewe kandi irangwa n’ubunyamwuga kuba yarafashe imodoka yanjye yari yibye ikaba yayishyikirije Polisi yo mu guhugu cyanjye. Nyagasani ahe umugisha igihugu cy’u Rwanda".
Kinyarwanda
English











