Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Imodoka ya Polisi y’u Rwanda irimo ibikoresho byo gupima ubuziranenge bw’ibinyabiziga yageze mu karere ka Rusizi

Mu rwego rwo korohereza abatunze ibinyabiziga hirya no hino mu gihugu hagamijwe kudakora urugendo rurerure, ariko cyane cyane kubafasha gusuzumisha ibinyabiziga hagamijwe kumenya imiterere yabyo kugira ngo habeho kwirinda impanuka, kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Mata 2014,
imodoka ya Polisi y’u Rwanda irimo ibikoresho byo gupima ubuziranenge bw’ibinyabiziga yagejejwe  mu karere ka Rusizi.

Iyo modoka ikaba izahamara iminsi itanu (5) ikazasuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga byo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda Superitendant of Police (SP) JMV Ndushabandi yavuze ko iyo modoka yavuze ko iyi modoka ije gufasha abatunze ibinyabiziga muri utu turere, kuko batazongera gukora ingendo ndende baza mu Mujyi wa Kigali nk’uko byari bimeze.

Yanagarutse ku kamaro k’iyo modoka, akaba yagize ati” Iyi modoka izafasha mu kugabanya impanuka cyane, kuko impanuka nyinshi ziterwa no kudasuzumisha ibinyabiziga.”

SP Ndushabandi yasabye abatunze ibinyabiziga kuza gupimisha imodoka zabo kuko iminsi bahawe nirangira, iyo modoka izajyanwa ahandi bityo abatazubahiriza igihe bahawe bakaba babihombeyemo, bityo agasaba abatunze ibinyabiziga kudapfusha ubusa aya mahirwe Abatunze ibinyabiziga bo muri  utu turere bavuga ko iki gikorwa ari icy’agaciro cyane ko ngo ubusanzwe byabafataga igihe ndetse n’amafaranga atari make bajya i Kigali gusuzumishirizayo ibinyabiziga byabo, none bakaba bagiye gukoresha  amafaranga bakoreshaga mu bindi bikorwa bibateza imbere.

Umwe mu batunze ibinyabiziga Naasoro Saiidi, yagize ati : «  Uturere twa Rusizi na Nyamasheke bikunze kuvugwa ko ari Uturere turi inyuma y’ishyamba bituma abadutuye batekereza ko bashobora kwibagirana mu bikorwa bimwe na bimwe. Turashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuba bwatwegereje serivisi zo gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga byacu ».

Undi witwa Bikorimana Yohani yavuze ko yishimiye iki gikorwa, dore ko yavuze ko gusuzumisha ubuziranenge bw’ikinyabiziga cye  byamutwaye umunsi umwe mu gihe iyo yajyaga i Kigali byamufataga iminsi itari mikeya.

Iyi modoka irimo ibikoresho byo gupima ubuziranenge bw’ibinyabiziga ifite ubushobozi bwo kugenzura imodoka zisaga 80 z’ubwoko bwose ku munsi, ikaba igura akayabo ka miliyoni magana inani y’amafaranga y’u Rwanda.