Kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Nyakanga, imodoka ya Polisi y’u Rwanda irimo ibikoresho byo gupima ubuzima bw’ibinyabiziga yagejejwe mu karere ka Musanze. Iyo modoka ikaba izahamara iminsi igera kuri itanu ikazapima ubuzima bw’ibinyabiziga byo mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’izo mu turere dutatu two mu Ntara y’i Burengerazuba aritwo Rubavu, Nyabihu na Ngororero.
Biteganyijwe ko iyo modoka izajya izenguruka mu turere twose ipima imodoka izisanze aho ziri zitiriwe zizanwa mu Mujyi wa Kigali gusuzumirwayo nk’uko byari bisanzwe bikorwa.
Ibyo bikaba ari ukorohereza abatunze ibinyabiziga hirya no hino mu gihugu hagamijwe kudakora urugendo rurerure, ariko cyane cyane kubafasha gusuzumisha ibinyabiziga hagamijwe kumenya imiterere yabyo kugira ngo habeho kwirinda impanuka.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda, Superintendent JMV Ndushabandi yavuze ko iyo modoka ije gufasha abatunze ibinyabiziga, kuko batazongera gukora ingendo ndende baza mu Mujyi wa Kigali nk’uko byari bimeze.
Superintendent JMV Ndushabandi yanagarutse ku kamaro k’iyo modoka akaba yagize ati” Iyi modoka izafasha mu kugabanya impanuka cyane, kuko impanuka nyinshi ziterwa no kudasuzumisha ibinyabiziga.”
Superintendent JMV Ndushabandi yasabye rero abatunze ibinyabiziga kuza gupimisha imodoka zabo kuko iminsi bahawe nirangira, iyo modoka izajyanwa ahandi bityo abatazubahiriza igihe bahawe bakaba babihomberamo.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Madame Mpembyemungu Winifrida yashimishijwe n’icyo gikorwa Polisi yakoze cyo kwegereza abaturage serivisi, nawe akangurira ba nyirimodoka kudacikanwa bakaza gupimisha imodoka zabo.
Madame Mpembyemungu Winifrida yakomeje kandi asaba abaturage bari aho gukomeza kurushaho gufatanya na Polisi no mu zindi gahunda zitandukanye zaba izo gufatanya kubungabunga umutekano n’iterambere ryabo.
Habumuremyi Pantaleon, ni umuturage wo mu karere ka Musanze akaba yari no mu ba mbere bari baje gupimisha imodoka zabo, yashimiye cyane Polisi y’u Rwanda ubufasha yabahaye.
Iyo modoka igura akayabo ka miliyoni magana inani y’amafaranga y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo gupima imodoka zirenga ijana ku munsi