Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Imodoka ya Polisi yakira ibirego yageze mu karere ka Nyanza

Kuri uyu wa gatatu tariki ya mbere Mata, imodoka ya Polisi ikora nk’ibiro ndetse inakira  ibirego by’abaturage izwi nka ‘’Police Mobile Station’’, yegerejwe abaturage bo mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyanza, Bwana Uwimana  Jean Bosco wari witabiriye igikorwa cyo gutangiza kwakira ibirego, yashimye Polisi y’igihugu kuba yaratekereje gushyiraho ubu buryo bushya bwo kwegereza serivise abaturage.

Bwana Uwimana yunzemo agira ati: ‘‘Umuturage wo muri uyu murenge ubusanzwe akora urugendo ku maguru rw’amasaha  atatu kugira ngo agere kuri sitasiyo ya Polisi ya Mugombwa kugira ngo ajyane ikirego, iyo ateze moto atanga amafaranga ibihumbi 4,000 kugenda no kugaruka. Ubu buryo bwa Polisi bwo kwakira ibirego, ni igikorwa cyiza kuko gifasha abaturage kugabanyirizwa ingendo n’amafaranga bakoreshaga’’.

Yashimye kandi imikoranire na Polisi y’igihugu mu kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye nk’urugomo n’ibindi.

Uwimana yasabye abaturage b’umurenge wa Nyanza kurangwa n’umuco w’ijisho ry’umuturanyi, gukaza amarondo ndetse banazirikana guhanahana amakuru n’inzego z’umutekano ku bakekwaho ibyaha bityo kugira ngo bafatwe banashyikirizwe ubutabera.

Kuri uyu wa kane iki gikorwa kikaba cyakomereje mu murenge  wa Mukindo, akagali ka Gatunda, abaturage bakaba babashije gutanga ibirego babigeza kuri Polisi, ibibazo bagejeje kuri polisi bikaba bitandukanye no mu murenge wa Nyanza kuko ho nta bibazo byinshi byahagaragaye nkuko bitangazwa n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage muri ako karere.

Jean Baptiste Kayinamura ushinzwe irangamimerere no kwakira ibibazo by’abaturage muri uwo murenge yashimiye iki gikorwa Polisi yakoze cyo kwegera abaturage asaba ko cyajya kiba kenshi kuko abaturage bahungukira byinshi, bagaragaje ko bashimishwa n’uko mbere yo gutanga ibirego babanza bakigishwa ku masomo atandukanye harimo, ihohoterwa, ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu  ndetse no ku mutekano muri rusange cyane ko abaturage bajyaga bumva CID bakumva ko ibereyeho gufunga gusa.

Umwe mu baturage bagejeje ibibazo byabo kuri  iyo modoka, Mbazumutima Jean Claude w’imyaka 34, yabwiye itangazamakuru rya Polisi ko,  afitanye ikibazo n’umuturanyi wamuhuguje isambu, iki kibazo ngo kikaba cyari kimaze imyaka ibiri mu gihe kandi ntaho kwikinga yari afite.

Uyu mugabo wubatse unafite umwana umwe, arashima Polisi kuba yamwegereye ndetse ikumva ikibazo cye. Yagize ati: ‘‘Ndashima Polisi y’u Rwanda nk’urwego rutuba hafi, nakiriwe neza muri iyi modoka kandi mfite ikizere ko ikibazo cyanjye Polisi izagikurikirana kandi ikagishakira igisubizo’‘.

Chief Superintendent, Hurbert Gashagaza, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yasobanuye ko igikorwa cyo kwegereza abaturage imodoka yakira ibibazo kiri muri gahunda ya Polisi yo guha abaturage serivise nziza  ndetse kikaba kandi kigamije gukomeza kubumbatira umutekano hiryo no hino mu gihugu.

Yakomeje asobanura ko, uretse no kwakira ibibazo, iyi modoka ya Police Mobile Station inafasha kuyobora abaturage ku zindi nzego aho bagomba kugeza ibibazo cyane nk’iyo ari ibibazo by’imbonezamubano n’ubucuruzi.

CSP Gashagaza yasabye abaturage kugira uruhare mu mutekano, bazirikana buri gihe gutungira agatoki inzego z’umutekano ku bakekwaho ibyaha bityo kugira ngo babashe gufatwa bataragera ku mugambi wabo.