Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Imiyoborere myiza no kurwanya ruswa, iby’ibanze mu kuzuza inshingano za Polisi y’u Rwanda-DIGP Ujeneza

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda Wungirije ushinzwe ubutegetsi n'abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko imiyoborere myiza no kurwanya ruswa ari umusingi wo guteza imbere ingamba zo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo nk’inshingano z’ibanze za Polisi y’u Rwanda.

Ni mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2024, mu muhango wo gusoza ku mugaragaro ibiganiro by’icyumweru ku ruhare rw’ubuyobozi mu nzego z’umutekano n’ingamba zo kurwanya ruswa, byaberaga ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru.

Byateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza (Commonwealth), byitabirwa n’abo ku rwego rwa Komiseri na ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Muri uwo muhango, DIGP Ujeneza yavuze ko iyo abayobozi bafite ubumenyi bukenewe kandi bagasobanukirwa imikorere yabo, nta kabuza bagera ku ntego z’akazi bashinzwe.

Yagize ati: “Mu gihe abari mu nzego z'ubuyobozi z'urwego bakorera cyane cyane urw’umutekano, bumva kandi bagasobanukirwa inshingano n'icyerekezo bashaka kugeraho, bakaba banafite ubumenyi n'ubushobozi bwo kuyobora abo bashinzwe; nta kabuza Urwego bakorera rurushaho gutera imbere.”

Ni ibiganiro by'iminsi itanu byaberaga ku cyicaro cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru, byiga ku ngingo zitandukanye zirimo; Uruhare rw’Ubuyobozi mu nzego zishinzwe kurwanya ruswa, Guhitamo imiterere y’Ubuyobozi Bwiza, Igenamigambi n’ubuyobozi, Imyitwarire mbonezamurimo n'ubunyangamugayo mu nzego zishinzwe kurwanya ruswa, Ibitera amakimbirane n’uburyo bwo kuyakemura n’ibindi. 

DIGP Ujeneza yasabye abitabiriye ibiganiro kuzifashisha ubumenyi bungutse bahugura abo bayobora mu guteza imbere ubunyamwuga no kunoza imikorere mu mashami ya Polisi bakoreramo bigendanye n’icyerekezo cya Polisi y’u Rwanda.

Dr. Roger Oppong Koranteng; Ushinzwe imiyoborere mu bunyamabanga bw’umuryango wa Commonwealth, wari uyoboye ibiganiro, yavuze ko ubwenge bwa muntu, ubumenyi bujyanye n’imibanire n’amarangamutima ndetse n’ibibazo by’ingutu imiryango ihura nabyo; ari ibintu by'ingenzi bigomba kwitbwaho n’ubuyobozi.

Yagize ati: “Umuyobozi mwiza agomba kumva no kwihanganira ibibazo bitandukanye by’abo ayobora kandi agashishikazwa no kubishakira ibisubizo."

Yagaragaje ko ruswa atari umwihariko w’agace runaka, igaragara ku isi hose, ko ahubwo bisaba gukomeza inzego z’igihugu no gufata ingamba zihamye bigizwemo uruhare n’ubuyobozi kugira ngo ibashe kurandurwa.