Taliki 17 Nyakanga mu karere Ka Gakenke umurenge wa Nemba akagali ka Mucaca urwego rwa Polisi ruhuza Polisi na baturage ruzwi nka community policing mu karere ka Gakenke basuye ndetse bigisha imiryango 9 yabanaga mumakimbirane.
Inspector of Police Alexandre Mwezi ari kumwe n’umuyobozi ushinzwe iranga mimerere mu murenge wa Nemba Bwana Ntezeyaremye Gasipard bakaba baribukije iyimiryango ingaruka ziterwa no kubana namakimbirane aho binadindiza iterambere ry’imiryango yabo.
Inspector Mwezi yabaganirije kwihohotera muri rusange,amoko y’ihohotera, aha iyo miryango ikaba yaragaragaje ko amakimbiranye bafite aturuka ku mitungo.
Ino miryango ikaba yaranibukijwe ibihano bishamikiye kubyaha byihohoterwa.
Hakaba habonetse umuryango umwe watanze ubuhamya aho umugabo numugore bari bamaze igihe kinini baratanye ubu bakaba babanye neza nta kibazo nyuma yo kugirwa inama.
Uwitwa Bukelimanza Anastase wo mu kagali ka Gisozi umurenge Nemba n’umugore we Kakuze bamaze imyaka igera kuli 13 umwe aba mu cyumba cye kubera amakimbirane ndetse umugabo akaba yahoraga avuga ko azamwica akaba yadutangarije ko ibiganiro bahawe hari icyo bimwunguye kandi ko agiye kwisubiraho akazagaruka ubutaha atanga ubuhamya bw’uko we n’umugore babanye neza.
Kinyarwanda
English











