Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Imiryango 74 yo mu karere ka Burera yabanaga mu makimbirane yasuwe na Polisi y’u Rwanda iyigira inama

Imiryango 74 yabanaga mu makimbirane mu karere ka Musanze yasuwe na Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere ndetse n’inzego z’ibanze, babagira inama yo kuyavamo, banababwira ko igihe mu miryango hari ibyo abayigize batumvikanyeho bakwiye kwitabaza inzego zibishinzwe, cyangwa bakabijyana mu butabera kuko bitabaye ibyo bishobora kuvamo urupfu.

Iki gikorwa cy’iminsi 3 kikaba cyaratangiye kuwa mbere tariki ya 5 kirangira tariki ya 8 Gicurasi.

Ibi biganiro bagiranye n’abaturage byibanze kandi ku kubagira inama zo gukemura ibibazo byabo mu mahoro no mu bwumvikane

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Burera Superitendent Albert Mpumuro, yavuze ko ibi biganiro byari bigamije kongera kubanisha neza imiryango yabanaga mu makimbirane, bakaba barababwiye uko bakemura amakimbirane yabo, byananirana bakitabaza ubutabera.

Imwe mu miryango ikaba yarashashe inzobe, abadamu bakavuga ko zimwe mu mpamvu zitera amakimbirane ari ubusinzi bw’abagabo babo, gucana inyuma ndetse no kwangiza imitungo.

Ayinkamiye Pelagie ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Burera yavuze ko bafite icyizere ko amasomo n’inama bahaye iyo miryango bizatuma yongera kubana mu mahoro.

Yanavuze ko bazagumya gukurikiranira hafi iyi miryango, ku buryo izakomeza kubana neza, ikiteza imbere aho gusigazwa inyuma n’amakimbirane.

Akenshi amakimbirane yo mu miryango atera kurwana hagati y’abagize imiryango, gutandukana kw’abashakanye, ubwicanyi n’ibindi byaha.