Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Imirenge ya Kanombe na Kimihurura yahawe ibihembo byo kuba yararushije indi mu bikorwa byo kwita ku isuku no kubungabunga umutekano

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda yahaye ibihembo bitandukanye abantu ku giti cyabo,amashyirahamwe akora imirimo y’isuku,imirenge ndetse n’akarere ka  Kicukiro kuba  barabaye indashyikirwa mu bikorwa byo guharanira isuku ndetse no  gucunga umutekano ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda.

Ibi bihembo bikaba byatangiwe kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, nyuma y’uko habayeho ubukangurambaga bw’isuku no kwibungabungira umutekano mu Mujyi wa Kigali.  Ubu bukangurambaga bukaba ari icyiciro cya kabiri, bukaba bwari bumaze igihe kigera ku mezi atandatu  ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali. Umurenge wa Kimihurura niwo waje ku isonga, Polisi y’u Rwanda ikaba yawuhaye imodoka naho umurenge wa Kanombe wo ukaba wegukanye moto nyuma yo kuba uwa kabiri. Ku mwanya wa gatatu haje umurenge wa Rwezamenyo uhabwa impamyabumenyi n’imashini ikata ibyatsi.

Ku rwego rw’uturere hahembwe akarere ka Kicukiro kakaba kahawe igikombe, hakurikiraho akarere ka Gasabo naho Nyarugenge iba iya gatatu.

Abandi bahembwe ni  abanditsi b’imivugo, abanyamakuru, amashyirahamwe akora imirimo y’isuku, bakaba bahawe ibihembo by’amafaranga. Hahembwe kandi n’umumotari witwara neza mu kazi ke akaba yahawe igihembo cya moto. Uwayegukanye akaba ari Mugabo Jean de Dieu.

Uwari uhagarariye ishami ry’umuryango w’Abibumbye mu Rwanda One UN Lamine Maneh  mu ijambo rye yagize ati”iki gikorwa kirerekana ubufatanye buri hagati y’abaturage, Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego mu bikorwa bigamije imibereho myiza y’abatuye Umujyi”.

Yakomeje avuga ko kugira ngo ibi bishoboke biterwa n’umutekano usesuye uri mu Rwanda, ku buryo abaturage bafatanya n’inzego z’umutekano kuwubungabunga. Yasoje ashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu kuba bukora ibishoboka byose mu guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidèle Ndayisaba we yasabye abantu hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bafite ingeso yo guta amacupa y’amazi aho babonye hose kubireka kuko byangiza ibidukikije. Abandi bagiriwe inama yo kureka ibikorwa byabo bibi ni abakandagira mu busitani bwatewe mu Mujyi n’abamena imyanda muri za ruhurura.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yashimye ubufatanye hagati y’umuryango One UN, Umujyi wa Kigali, akaba yakomeje avuga ko ikiba kigamijwe ari ugufasha abaturage kugira ubuzima bwiza, kujijuka no kubumbatira umutekano wabo. IGP Emmanuel K. Gasana akaba yijeje ko ibikorwa nk’ibi byo gukangurira abantu kugira isuku no kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano bizakomeza, abazahiga abandi bakazahabwa ibindi bihembo birimo imodoka nini yo kuzafasha abaturage mu bikorwa by’isuku mu kwezi kwa Kamena umwaka w’2014.

Minisitiri w’umutungo kamere Stanislas Kamanzi we mu ijambo rye, yavuze ko ibikorwa by’isuku n’umutekano byuzuzanya. Yasabye inzego zose n’abaturage ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije, harwanywa icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’amasashi, kwirinda gutura ahashobora gukururira abantu ibibazo, kurwanya imyuka ihumanya ikirere ndetse no gufata neza ahacukurwa amabuye yo kubakisha, imicanga n’andi mabuye y’agaciro.

Kandahano urebe amafoto y'uwo muhango