Polisi y'u Rwanda ikorera mu turere twa Rubavu na Nyagatare, yakoze imikwabo mu duce dutandukanye tw’utu turere, maze ifata ibintu bitandukanye binyuranyije n’amategeko.
Mu karere ka Rubavu,umukwabo wakozwe mu kagari ka Gasiza,umurenge wa Busasamana , naho uwo mu karere ka Nyagatare ukorwa mu kagari ka Nyarupfubire ,mu murenge wa Rwimiyaga.
Ibyafatiwe mu kagari ka Gasiza (Rubavu), harimo, udupfunyika duto tw’urumogi tuzwi kw’izina rya boules , igihumbi n’ijana na makumyabiri (1120), amavupa cumi n’arindwi y’inzoga bita Vodka,amacupa ane ya Carolight, n’amapaki cumi n’arindwi y’amashashi.
Na none mur’uyu mukwabo hafatiwemo abantu umunane batari bafite irangamuntu.
Ibyafashwe bibitse kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, mu gihe iperereza rikomeje.
Mu kagari ka Nyarupfubire (Nyagatare), hafatiwemo moto eshatu zari zitwawe n’abantu badafite ibyangombwa, birimo, impushya zo gutwara moto, ubwishingizi, n’uruhushya rwo gukora umwuga wo gutwara abantu.
Hafatiwemo kandi Twagirumukiza Alexandre, ahetse amakarito atandatu ya Chief Waragi kuri moto ifite nomero RB 484R.
Twagirumukiza afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare, mu gihe iperereza rikomeje.Ibyafashwe nabyo niho bibitse.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba,Supt. (SP), Emmanuel Hitayezu, yakanguriye abantu kwirinda gutunda, kunywa no kugurisha izi nzoga zitemewe mu Rwanda, kandi bagakomeza gutanga amakuru ku babikora.
Yagize ati,"Inyungu yaba ibivamo uko yaba ingana kose, gutunda, kunywa no kugurisha ibi binyobwa,ntibyemewe mu Rwanda.Ikindi kandi,uretse guteza ababinywa gukora ibyaha birimo gukubita no gukoretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gusambanya abana ku mbaraga,bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa".
SP Hitayezu yakomeje agira ati,"Ingaruka z’ibiyobyabwenge ntizigera gusa ku wabinyoye, uwabitunze cyangwa uwabicuruje , ahubwo, zigera no ku muryango we , ndetse no ku gihugu muri rusange, kuko ubinywa adakora".
Yakanguriye abantu kunywa no gucuruza ibintu byemewe, no kugendana ibibaranga, harimo irangamuntu .Na none, yabakanguriye kwirinda gukoresha amashashi kuko yangiza ibidukikije.
Ati,"Kwangirika kw’ibidukikije, byaba bitewe n’amashashi, cyangwa ibindi bintu, bigira ingaruka mbi ku buzima bw'abantu, n’ibindi binyabuzima muri rusange.Ni ngombwa rero ko twese dufatanya kurwanya ikoreshwa ry’amashashi no gutanga amakuru ku bayakoresha ku buryo ubwo aribwo bwose".
Na none yagiriye inama abashaka gukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto , kuwutangira babonye ibyangombwa bijyanye nawo, kandi bakabigendana buri gihe.
Kinyarwanda
English











