Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Imikorere y’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi

Polisi ihora iburira abantu kwirinda ibikorwa bikorerwa mu mazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko irwanya ibikorwa byangiza inyamaswa zo mu mazi n’ishyirwa mu kaga ry’ubuzima bw’abantu.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye avuga ko kongera ibikorwa bikorerwa mu mazi ahantu hose hatandukanye mu gihugu byatumye hafatwa abantu barenga 160 hagati ya Mutarama na Nyakanga uyu mwaka.

Yagize ati “Twafashe ibikoresho bitemewe mu burobyi birenga 5,300 mu gihe kimwe.”

ACP Mwesigye akomeza asobanurira anigisha abantu ibijyanye n’amategeko, uburobyi bwemewe n’ubutemewe, umutekano wo mu mazi n’akamaro kawo.

Ati “Gusobanukirwa neza ibijyanye n’umutekano wo mu mazi bigaragazwa n’igabanuka ry’impanuka za hato na hato ziterwa n’ibikoresho bitajyanye n’igihe, kutagira umwambaro w’ubwirinzi n’ibindi byangombwa byose by’amazi.”

Imibare igaragazwa na Polisi yerekana ko nibura abantu 65 bazize impanuka zo mu mazi mu mezi arindwi ya mbere y’uyu mwaka.

Umuyobozi  w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi avuga ko  akenshi izo mpfu zo mu mazi ziterwa ahanini n’abana bakoresha ibiyaga n’imigezi badaherekejwe, ubumenyi buke mu koga, ikoreshwa ry’ubwato butujuje ubuziranenge,  ibura ry’imyambaro  yabugenewe, ubusinzi, kwiyahura n’ibindi.

Akomeza gusobanura ko ubuso bw’agace k’amazi kagenzurwa na Polisi ari  bugari, cyane cyane usanga ibyaha  byo mu mazi bikunze kugaragara mu kiyaga cya Kivu.

Avuga ko 96% by’uburobyi butemewe n’amategeko bukorerwa mu kiyaga cya Kivu.

Yagize ati “Kongera ibikorwa hamwe n’ubufatanye bw’ubuyobozi bw’ibanze, bigamije gukangurira abaturiye amazi, abarobyi n’abagenzi, kurwanya magendu n’ibiyobyabwenge  bigaragara cyane cyane  mu kiyaga cya Kivu, ndetse no kubahiriza guhinga muri metero 50 uvuye ku mazi.”

U Rwanda rufite ibiyaga 34, bitatu muri byo   rubihuriyeho n’ibihugu by’ibituranyi. Ikiyaga cya Kivu u Rwanda rugihuriyeho na Repubulika  iharanira Demokarasi ya Congo, naho Rweru na Cyohoha u Rwanda rubihuriyeho n’igihugu cy’u Burundi.