Mu mukino ufungura amarushanwa ahuza amakipe atandukanye yo mu bihugu byo mu karere k’Iburasirazuba (EAPCCO2019), ikipe ya Polisi y’u Rwanda Police Handball Club (HC) yatangiye itsinda iya Polisi yo mu gihugu cya Kenya. Umukino warangiye Police HC y'u Rwanda itsinze ibitego 32 kuri 26 by’ikipe y’igipolisi cya Kenya, aya marushanwa yatangiye kuri uyu wa 28 Kanama 2019, igihugu cya Kenya nicyo cyayakiriye.
Umukino watangiye amakipe yose ubona afite ishyaka, ariko abasore b’ikipe ya Police HC y'u Rwanda bagacishamo bagasatira cyane ikipe ya Police yo muri Kenya. Ibi byatumye igice cya mbere cy’umukino kirangira Police HC itsinze iya Kenya ibitego 15 kuri 11.
Igice cya kabiri cyatangiye ubona ikipe ya Polisi y’u Rwanda (Police HC) irusha iya Kenya aho abasore nka Rwamanywa Viateur, CPL Mutuyimana Gilbert na Hagenimana Fidele(Machine) bafashije cyane bagenzi babo bakinana kuko buri umwe yatsinze ibitego 6 wenyine.
Umutoza wa Police HC Inspector of Police (IP) Antoine Ntabanganyimana avuga ko abakinnyi ayoboye bagaragaje umuhate n’ishyaka kugira ngo bashobore kwegukana amanota 3 y’umukino wa mbere.
Yagize ati:”Ubundi iyo utangiye irushanwa mpuzamahanga nk’iri ugatangira utsinda bikongerera icyizere mu irushanwa. Abakinnyi nyoboye bagaragaje ishyaka n’umurava kugira ngo babone aya manota afungura irushanwa, kandi twagize amahirwe biraduhira.”
IP Ntabanganyimana akomeza avuga ko abakinnyi bose nta kibazo bafite ndetse ko biteguye kuzitwara neza mu mukino uzakurikiraho.
Ati:”Abakinnyi bameze neza, bavuye mu Rwanda baragize igihe cyo kwitoza baramenyeranye turizera ko tuzitwara neza muri iri rushanwa nk’uko bisanzwe.”
Umukino ukurikiraho uzahuza ikipe ya Polisi y’u Rwanda (Police HC) uzaba kuwa Gatanu tariki ya 30 Kanama, ukazabahuza n’ikipe ya Polisi yo mu ghugu cya Uganda. Muri iri rushanwa rya EAPCCO, Police HC y’u Rwanda ihanganye n’ikipe ya turutse mu gihugu cya Kenya na Uganda gusa.
Twabibutsa ko ikipe ya Polisi y'u Rwanda (Police HC) ariyo yegukanye irushanwa riheruka rya EAPCCO 2018. EAPCCO ni amarushanwa ahuza amakipe atandukanye ya Polisi y’ibihugu byibumbiye mu muryango w’Iburasirazuba, uyu mwaka aya marushanwa akaba arimo kubera mu gihugu cya Kenya.
Kinyarwanda
English











