Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IMIKINO: Police HC yongereye amaraso mashya mu ikipe

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino w’amaboko wa handball (Police HC) yaguze abakinnyi bashya 8 bazunganira abandi bari basanzwe muri iyi kipe, mu rwego rwo kurushaho kwiyubaka no kwegukana intsinzi.

Ni mu gihe iyi kipe ya Police HC ikomeje kwitegura Shampiyona y’igihugu y’umukino wa Handball izatangira ku wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe.

Abakinnyi bose baguzwe mu makipe ya hano imbere mu gihugu bakaba biganjemo abavuye muri Gicumbi HC batanu aribo; Kubwimana Emmanuel, Hakizimana Dieudonne, Ndayisaba Etienne, Akayezu André (Kibonge) na Kayijamahe Yves.

Akayezu André bakunze kwita Kibonge yamenyekanye cyane akiri umukinnyi wa APR HC mbere y’uko yerekeza mu ikipe ya Gicumbi HC, afatanyije na Kayijamahe Yves, bakaba bari mu bakinnyi bagoraga cyane ikipe ya Police HC, iyo yabaga yahuye na Gicumbi HC.  

Akayezu André alias Kibonge nawe aturutse mu ikipe ya Gicumbi HC yagiyemo avuye muri APR HC

Abandi ni Byiringiro Jean D’Amour wavuye mu ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle y’i Rubavu na Hakim Mupipi Prince hamwe na Rugwiro Yvan bavuye mu ikipe y’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma.

Umutoza wa Police HC, CIP(rtd) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko aba bakinnyi bazifashishwa mu kongera imbaraga mu ikipe, baje biyongera ku bandi bakinnyi 14.

Yagize ati: ”Twashatse kongera imbaraga mu  ikipe no kuziba icyuho cy'abakinnyi bagiye mu yindi mirimo. Uyu mwaka kandi dufite amarushanwa atandukanye akomeye, byari bikenewe ko tugura abandi bakinnyi bashya kandi beza.”

Yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda budahwema gushyigikira ikipe, asezeranya abakunzi ba Police HC ko bazitwara neza muri uyu mwaka w’imikino anabasaba gukomeza kuba hafi y’ikipe no kuyitera ingabo mu bitugu.

Kayijamahe Yves ni umwe mu bakinnyi baguzwe mu ikipe ya Gicumbi HC

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2024 nibwo biteganyijwe ko hazatangira shampiyona y’Igihugu, aho kuri uwo munsi Police HC izakina n’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma (ES Kigoma) na Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Rukara, imikino izabera i Kigoma. 

Bucyeye bwaho ku Cyumweru, Police HC izakina na Gicumbi HC hamwe n’Ishuri  rya  ADEGI Gituza, ku kibuga cya ADEGI Gituza mu Karere ka Gatsibo.