U Rwanda ‘Igihugu cy’imisozi igihumbi’ ni igihugu giherereye mu Karere k’Afurika y'Iburasirazuba, gitekanye kandi gituwe n’abaturage bishimira impinduka nziza zigaragara ku mutekano ugenda urushaho kuba mwiza uko bucyeye kandi na bo ubwabo babigizemo uruhare.
Hejuru y’inshingano zo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, Polisi y'u Rwanda nayo igira uruhare kuri siporo yo mu gihugu ku bw’impamvu zitandukanye zirimo; gushyigikira gahunda y’iterambere ry’imikino mu gihugu, gutsimbataza umuco w’imikino ngororamubiri, kubaka icyizere n’ubufatanye n’abaturage bigera n’inyuma y’imbibi z’ibibuga by’imikino ahakorerwa ibikorwa byo gucunga umutekano.
Si ibyo gusa kandi gushyigikira imikino kwa Polisi y’u Rwanda ni ingamba nziza zo guteza imbere impano, kuzamura ubushobozi bw’abaturage cyane urubyiruko no kubaka igihugu gifite abaturage bafite ubuzima bwiza n’ubudaheranwa.
Binyuze mu buyobozi bwe bwiza, bufite icyerekezo, Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, yigeze kuvuga ati: “Siporo ni umwarimu w'indangagaciro, kugira intego, kwitanga, kwicisha bugufi, gukorera hamwe n’ubunyangamugayo.”
Mu kubishimangira Polisi y’u Rwanda yiyemeje gufata siporo nk'igikoresho gikomeye cyo guhindura imibereho y’abaturage no kubaka imiryango.
Ibikorwa bya siporo ntibireba abapolisi gusa ahubwo bireba n'umuryango mugari.
Amakipe ya Polisi mu mikino itandukanye irimo; Umupira w’amaguru, umukino w’intoki wa Volleyball, Karate, Taekwondo, imikino ngororamubiri ndetse n'imikino ihuza amashami ya Polisi, bifatwa nk'urubuga rwo guhuza imikoranire hagati y’abapolisi n’abaturage, bikubaka icyizere n’ubufatanye, kandi bigafasha urubyiruko guteza imbere impano aho gutakaza umwanya mu bidafite umumaro no kwijandika mu byaha.
Kugira ngo siporo irusheho gutera imbere, Polisi ishyira imbaraga mu myitozo nta kwirengagiza ko guteza imbere impano bisaba imyiteguro kugira ngo ugere ku ntsinzi irambye, haba muri siporo no mu bufatanye mu kurwanya ibyaha; hashishikarizwa ibyiciro byose bya sosiyete nyarwanda kugira ubwitabire, gukemura ibibazo by’umutekano ihura nabyo, guteza imbere ubumwe no gukangurira abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano.
U Rwanda rumaze kumenyekana mu Karere kubera ubuhanga bwarwo mu marushanwa ya Handball, ndetse no muri volleyball vuba aha. Ni ishema ku gihugu kandi bitera ishyaka urubyiruko ryo gukomeza gukurikirana inzozi zabo.
Uko guteza imbere siporo kwa Polisi y’u Rwanda bijyana no gushimangira ubufatanye bwayo n’abaturage mu gucunga umutekano, bikagira uruhare mu gufata neza ubuzima n’imikorere myiza y’umubiri ku bapolisi kandi bigafasha no gutuma abaturage bibonamo Polisi y’u Rwanda bakayigirira icyizere.
Binyuze kandi muri siporo n’izindi gahunda zihuza abapolisi n’abaturage, Polisi ifatanya cyane n’abaturage, mu kurwanya ibyaha no guhuza imyumvire.
Amarushanwa y'imikino itegurwa na Polisi yahindutse ibirori n’ibyishimo by’abaturage, bigashimangira umubano hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage zishinzwe kurindira umutekano.
Mu gihe u Rwanda rukomeje kwandika amateka yarwo yo kwiyubaka mu nzego zose z'umutekano n'iterambere, siporo yifashishwa nk’imwe mu nkingi zizana impinduka nziza, ikaba n'umwanya ufasha abapolisi nyuma y’akazi gusabana no kubaka sosiyete ifite ubuzima bwiza, ibanye neza kandi ikagira icyerekezo.