Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Imihigo ni yose ku makipe ya Polisi mu marushanwa yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi, nibwo imikino ya mbere mu marushanwa atandukanye yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatangijwe, ibimburirwa n’uwo ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino w’amaboko wa Handball (Police HC) yatsinzemo Prisons HC yo mu gihugu cya Uganda; ibitego 33 kuri 24 ku kibuga cyo mu kigo cy'urubyiruko cya Kimisagara.

Ni amarushanwa atandukanye yose Polisi y’u Rwanda izaba ihagarariwemo, arimo irushanwa ry’umukino w’amaboko wa Handball ryatangiye uyu munsi kuzageza tariki ya 2 Kamena, Irushanwa ry’umukino w’intoki (Volleyball) n’amarushanwa njyarugamba ya Taekwondo na Karate.

Irushanwa rya Handball ryitabiriwe n’amakipe 6 yo mu Rwanda; ariyo Police HC, APR HC, UR-Rukara, UR-Huye, Gicumbi Handball Team, Nyakabanda HC n’abiri yo mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda; Prisons HC na Makelele University HC.

Mu mpera z'iki cyumweru  nibwo hazatangira iri rushanwa mu mukino  w’intoki wa Volleyball, rizitabirwa mu byiciro byombi; mu bagabo n’abagore n’amakipe ya Police VC na Police WVC n’irushanwa ry’imikino njyarugamba rizitabirwa n’amakipe ya Polisi ya Taekwondo na Karate. 

Amakipe ya Polisi y’u Rwanda amaze iminsi mu mwiherero hakorwa imyitozo yo kwitegura ayo marushanwa yatangiye kuva tariki ya 27 Gicurasi.

Ubwo hasozwaga umwiherero kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi, Umutoza w’ikipe ya Police HC, CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyimana, yavuze ko ikipe imeze neza kandi ko yiteguye kuzongera kwegukana iri rushanwa.

Yagize ati: ”Abakinnyi bose bameze neza, imihigo ni yose, twiteguye kongera kwegukana iri rushanwa nk’uko twaritwaye umwaka ushize. Turakangurira abafana kuzaza ku bibuga gushyigikira ikipe yabo nk’uko basanzwe babigenza.”

Intero ni imwe no ku makipe ya Polisi mu mukino wa Volleyball nayo yari yakajije imyitozo haba ku ikipe y’abagabo no ku ikipe y’abagore, aho abatoza bayo nabo bavuga ko biteguye kuzitwara neza bakegukana ibikombe.

Mu mikino njyarugamba, ikipe ya Polisi ya Karate nayo imaze iminsi yitegura irushanwa kimwe n’iya Taekwondo yakoreraga imyitozo mu Karere ka Kicukiro.

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Polisi ya Taekwondo, AIP Gilbert Ruterana avuga ko muri iri rushanwa rya Taekwondo ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, rizabera mu Karere ka Kirehe, Polisi y’u Rwanda izahagararirwa n’abakinnyi bo mu cyiciro cy’abakuru (Senior), aho izaba ifitemo ikipe y’abagabo ndetse n’iy’abagore.

Yagize ati:   ”Mu bagabo muri Taekwondo Polisi izaba ihagarariwe n’abakinnyi 16 mu gihe mu bagore izaba ihagarariwe n’abakinnyi 7. Bose bamaze iminsi bakora imyitozo, bameze neza kandi biteguye kuzegukana igikombe n’imidali nk’uko byagenze umwaka ushize.”

Nyuma yo kwitwara neza mu mukino wa mbere, kuri uyu wa Gatandatu  tariki ya 1 Kamena, ikipe ya Police HC izakomeza irushanwa ikina imikino ibiri izacakiranamo na UR-Rukara nyuma yaho ikine na UR-Huye.