Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Imibereho myiza n’iterambere bishingira ku mutekano w’ingo zanyu- Umuyobozi w’akarere ka Ruhango

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango,  Francois Xavier  Mbabazi yabwiye abatuye mu kagari ka Nyakarekare ahubatse icyicaro cy’umurnge wa Mbuye  bagera kuri 400  ko iterambere n’imibereho myiza bishingira ku mutekano urambye, maze  abasaba kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya bahereye mu ngo zabo. 

Ibi yabibabwiye ku itariki 22 Mutarama  mu nama yagiranye na bo, akaba yari hamwe n’ushinzwe guhuza ibikorwa bikumira bikanarwanya ibyaha hagati ya Polisi n’abaturage ku karere ka Ruhango, CIP Angelique Abijuru.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye inama, Meya Mbabazi yasabye abatuye umurenge wa Mbuye ko umutekano wahera mu ngo zabo kuko ariho ugomba guhera kugirango umurenge wabo n’akarere muri rusange bigire umutekano.

Yagize ati:”Umuryango udatekanye,n’igihugu ntikiba gitekanye, murwanye amakimbirane n’ubwumvikane buke bwaboneka, mufatanye n’inzego z’ibanze, guhera ku buyobozi bw’umudugudu maze mufatanye kuyahosha kuko na Polisi yabegerejwe, mwirinde kuyihererana kuko avamo urugomo n’ibindi byaha hagati y’abagize umuryango.”

Yasabye kandi abayobozi b’inzego z’ibanze nabo gukurikiranira hafi imiryango irangwamo amakimbirane kugirango ahoshwe, abasaba guhora bigisha abo bayobora ububi bw’amakimbirane n’ibindi byaha muri rusange, aho yibanze ku nzoga z’inkorano zigaragara cyane muri ako gace maze abasaba kuzirwanya zigacika burundu.

Meya Mbabazi  yababwiye ati:"Mugomba kwirinda ibyaha aho biva bikagera, kandi mugaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’umuntu wabikoze cyangwa ufite imigambi yo kubikora."

CIP Abijuru   we yabakanguriye kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’iryo  mu ngo bakaba baraganirijwe kuri ibi bikurikira: Uruhare rwabo mu gucunga umutekano banakumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irishingiye ku gitsina,  gutanga amakuru kugihe kugira ngo habeho gukumira ihohoterwa, imikoranire yabo n’izindi nzego ndetse  no gukora urutonde rw’ingo zibanye nabi zigasurwa babifashijwemo na Polisi n’ubuyobozi bw’imidugudu n’utugari.

Mu bindi yatanzeho ikiganiro, yibanze  cyane cyane ku biyobyabwenge   kandi abaha ubumenyi ku bwoko bw’ibiyobyabwenge biboneka mu gace batuyemo  n’ingaruka mbi zabyo.

Yabwiye  kandi abari aho kwirinda ibiyobyabwenge nk’urumogi, kanyanga n’inzoga z’inkorano ndetse n’ibindi, kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’abantu babinywa, ababicuruza, ndetse n’ababitunda.

CIP Abijuru yagize ati:” Iki gice mutuyemo kivugwamo inzoga z’inkorano nyinshi, ni uruhare rwa buri wese ngo dufatanye kuzirwanya kuko arizo ntandaro y’ibyaha bikiboneka hano , ntidukwiye kwemerako zakomeza kwangiza urubyiruko cyane cyane ndetse n’abandi bagize umuryango.”

Yakomeje agira ati:” Ya mibanire myiza dusabwa kugira mu miryango yacu ntiyaba igishobotse duhaye intebe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe kuko ari bimwe mu byongera ibyaha, mubitangeho amakuru maze bene byo babihanirwe natwe tugire umuryango utekanye.”

CIP Abijuru  yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohoterwa  rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, ubujura n’ibindi.

Yababwiye ati:"Gutangira amakuru ku gihe ni ingenzi kuko bituma ibyaha bikumirwa, kandi bituma ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora bafatwa."

Yababwiye kandi gushyigikira irondo ry’umwuga kugira ngo barusheho kurwanya ubujura bw’uburyo bwose cyane cyane ubwo mu mirima.