Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Imbwa zifashishwa na Polisi y’u Rwanda mu gutahura ibiyobyabwenge n’ibisasu biturika zagize uruhare runini mu kubungabunga umutekano

Mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo gukumira no guca ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no gufata ababikoresha n’abibicuruza, mu mwaka wa 2000 yashinze ishami  rishinzwe gutahura no gukumira ibiyobyabwenge cyangwa ibintu byose biturika izwi nka”Canine brigade”.

Iri shami rya Polisi rishinzwe gushakira imyitozo ifasha izi mbwa gutahura ubwoko bwose bw’ibiyobyabwenge ndetse n’ibisasu by’ubwoko bwose bishobora guturika.

Umuyobozi wa Canine Brigade Senior Superitendent of Police (SSP) Innocent Seminega, yavuze ko kugeza ubu iri shami imbwa rifite zirimo amoko 3 ariyo: Germany Shepherd (zikomoka mu Budage), Labrador Retriever (zikomoka muri Amerika) na English Spring Spaniel (zikomoka mu Bwongereza).

SSP Seminega yakomeje avuga ko iyo imbwa imaze kugurwa igeze mu Rwanda, zimara hagati y’amezi 3 kugeza kuri 4, zitozwa gutahura ibiyobyabwenge cyangwa ibisasu, na nyuma zikagenerwa amasaha 4 mu cyumweru y’amahugurwa kugirango zikore akazi kazoo neza.

Yanavuze ko buri mbwa iba ifite umupolisi nawe uba warahuguwe uko azajya ayiha amabwiriza, uko yayihana iramutse itumviye amabwiriza ye, ndetse n’uko yayishimira igihe ishyize mu bikorwa amabwiriza yayihaye n’iyo ikoze neza akazi kayo.

SSP Seminega yagize ati:” Izi mbwa zikora akazi gakomeye mu gutahura ibiyobyabwenge kuko zihumurirwa nabyo, dore ko akenshi ababifite baba babihishe ahantu umuntu atapfa kubona”.

SSP Seminega yavuze ko imbwa iri mu gikorwa cyo gusaka cyangwa gushakisha ibiyobyabwenge n’ibisasu, iyo ibonye ibyo ishaka, hari ibimenyetso ikora birimo kwicara hafi y’umutwaro, imodoka, cyangwa umuntu, ufite ibiyobyabwenge cyangwa igisasu kugeza igihe ababishinzwe babikuriyemo.

Yakomeje avuga ko izi mbwa zifashishwa ku bibuga by’indege, ku bibuga by’umupira w’amaguru n’imyidagaduro, ahari busurwe n’abanyacyubahiro, ku mipaka, ahateraniye abantu benshi n’ahandi hose bikenewe.

SSP Semigabo yavuze ko mu ngamba iri shami rifite, zirimo kugira amashami hirya no hino mu gihugu kugera ku rwego rw’akarere, ndetse no kuri buri sitasiyo ya Polisi.

Yanavuze ko bafite gahunda yo gukomeza guhugura abapolisi benshi mu rwego rwo kubongerara ubumenyi n’ubushobozi, kandi ko bagateganya guhugura imbwa zizajya zifasha abapolisi  mu kazi ahashobora kuba imyigaragambyo.

Yasoje ashimira Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi(RAB) kubera inkunga gitera iri shami cyane cyane mu buvuzi bw’imbwa ziba zirwaye.