Kuwa mbere tariki ya 22 Kanama ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, hatangiye amahugurwa y’iminsi 5 ahuje imboni z’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda zigera kuri 60 zaturutse kuri za Sitasiyo zitandukanye za Polisi y’uRwanda, aya mahugurwa akaba agamije kubongerera ubushobozi mu kazi kabo, cyane cyane ku bijyanye no gufata ibyemezo.
Aya mahugurwa akaba aje akurikira ayagiye ahabwa abandi bapolisi mu rwego rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda.
Atangiza aya mahugurwa, umuyobozi wungirije wa Polisi y’ u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP A/P Juvenal Marizamunda, yabwiye aba bapolisi ko bagomba guharanira ihame ry’uburinganire aho bakorera hose, akaba yavuze ati:”Polisi y’u Rwanda nayo igomba kugendana na gahunda za Leta, aho mukorera mugomba kurangwa no guharanira ko habaho 30% byúburinganire nkúko no mu zindi nzego za Leta baharanira kubyubahiriza.”
Yakomeje ababwira ko yizera neza ko aya mahugurwa azazamura ubushobozi bwabo mu kuyobora abandi, abasaba gukorana inama nábo bayobora, ibitagenda neza bakabihindura.
Yababwiye kandi ati:’’Umuyobozi agira indangagaciro agenderaho, buri wese muri mwe agire izo ndangagaciro hagamijwe iterambere ryúrwego mukorera byúmwihariko n'ígihugu muri rusange.”
Yakomeje avuga ati:”Buri wese aharanire gushyira itafari ryubaka Polisi yú Rwanda ndetse n'ígihugu, haharanirwa kuzuzanya no kubahana hagati yábapolisikazi nábapolisi hagamijwe guteza imbere igihugu.”
Superintendent of Police (SP) Pelagie Dusabe ushinzwe iterambere ry’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro kuko afasha urwego abereye umuyobozi kongera kumenya intera ndetse n’imikorere y’imboni z’uburinganire, bikaba bizabafasha kumenya ibyihutirwa byo kubafasha n’ibindi bikwiye gukorwa mu rwego rwo gukomeza kwigisha umuco w’uburinganire muri Polisi yú Rwanda.
Aya mahugurwa akaba yaratewe inkunga níshami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP).
Kinyarwanda
English











