Kuri uyu wa kabiri taliki ya 26 Ugushyingo 2013, mu cyumba cy’inama cya Kigali Metropolitan Police ku Muhima ,habereye inama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe yahuje imboni z’uburinganire zigera kuri 50 ziturutse mu mitwe itandukanye ya Polisi, ikaba yatewe inkunga n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere(UNDP).
Ni inama nyunguranabitekerezo yatangijwe kandi isozwa ku mugaragaro n’umuyobozi ushinzwe iterambere ry’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda ,Superintendent Pelagie Dusabe , ikaba yari igamije kungurana ibitekerezo hagamijwe kunoza akazi k’imboni z’uburinganire mu turere zikoreramo no kurebera hamwe imbogamizi zihura nazo ngo bafatanye kuzishakira umuti, guhanahana amakuru ku bibazo bifitanye isano n’uburinganire ndetse no gushishikariza imboni z’uburinganire gukumira no kurwanya ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uburinganire.
Muri iyi nama nyunguranabitekerezo, buri mboni yahawe umwanya wo kugaragaza ibikorwa yagezeho mu mutwe akoreramo, ibyo ateganya gukora n’uko azabikora ndetse akagaragaza n’imbogamizi akunda guhura nazo dore ko zigiye zitandukana ukurikije imiterere y’ahantu bakorera; barangije bajya mu matsinda habaho gukosorana no gushakira hamwe ingamba zigamije gutsimbataza ihame ry’uburinganire mu miryango y’abapolisi by’umwihariko n’iy’abaturarwanda muri rusange.
Superintendent Pelagie,ushinzwe iterambere ry’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda,mu ijambo risoza, yavuze ko iyi nama ari ingirakamaro kuko yafashije urwego abereye umuyobozi kongera kumenya intera imikorere y’imboni z’uburinganire igezeho mu mitwe itandukanye ya Polisi, bikaba bizabafasha kumenya ibyihutirwa byo kubafasha n’ibindi bikwiye gukorwa mu rwego rwo kwigisha umuco w’uburinganire mu miryango y’abapolisi by’umwihariko ,n’iy’abaturarwanda muri rusange.