Mu nzu mberabyombi y’ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara kiri mu murenge wa Kimisagara, kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Gicurasi, habereye amahugurwa y’umunsi umwe yahuje abahagarariye abandi mu gukumira no kurwanya ibyaha (CPC’s) bagera kuri 470, bakorera mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, bibutswa inshingano zabo no kongera imbaraga mu kazi kabo hagamijwe gukumira no kurwanya icyaha kitaraba.
Afungura aya mahugurwa, umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera amahugurwa yongerera ubumenyi CPC’s mu kwirindira umutekano idahwema gutanga, akaba yagize ati:”Mu mikoranire myiza akarere gafitanye na Polisi y’u Rwanda, tunyuzamo tugahura tugatanga amahugurwa yo gukumira ibyaha, tukirindira umutekano, kuko niwo nkingi y’iterambere.”
Mukasonga yakomeje agira ati:” Ushinzwe umutekano aba afite ijisho rireba, ugutwi kumva n’akaguru kihuta kurusha iby’abandi, twongere imbaraga mu byo dukora kugirango turebe icyadukoma imbere, icyatuma habaho icyaha ngo tugikumire hakiri kare.”
Yasoje avuga ko CPC’s ari amaboko akomeye y’igihugu aho yagize ati: “CPCs mwese aho mutuye icyo mwashaka gukora kijyanye n’umutekano n’ikindi cyose cyateza imbere abanyarwanda cyagerwaho, mukorere hamwe, ntimuharire umutekano abantu bamwe, kandi mumenye ko umuyobozi mwiza arangwa no kwicisha bugufi, akaba umugaragu w’abo ayobora kugirango abaturage bamwegere, akamenya kubana neza no gukorera hamwe n’abo ayobora, akanamenya abimukiye n’abavuye mu mudugudu we, kandi akarere ka Nyarugenge kazakomeza gufatanya namwe.”
Mu biganiro bahawe harimo uruhare rwa CPC’s mu kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu, aho basobanuriwe isano iri hagati y’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu ndetse n’ingamba Polisi y’u Rwanda yafashe mu kurikumira, basobanurirwa banerekwa amwe mu moko y’ibiyobyabwenge akunda kuboneka mu Rwanda, ibitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ingaruka zaryo, ndetse n’ingamba zafashwe mu kurirwanya zirimo gushyiraho ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Polisi y’u Rwanda (Anti-GBV) n’ibigo Isange One Stop Centers bikorera mu bitaro hafi ya byose by’uturere, ubukanguramaga bwo kurwanya ihohoterwa n’izindi .
Banaganirijwe ku kurwanya ruswa n’akarengane, aho babwiwe ko Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yo kuyirwanya kugirango tugere kuri gahunda y’icyerekezo 2020, ikaba iri gutanga umusaruro, ariko hakaba hakiri byinshi byo gukora kuko tutaragera kuri gahund ya “Ruswa zeru mu Rwanda, bityo kuyirwanya bikaba bisaba uruhare n’ubufatanye bya buri wese, banasobanuriwe ibihano ku cyaha cya ruswa, ibiyitera, ingaruka zayo n’ingamba zafashwe mu kuyirwanya, harimo kwihutisha Serivisi, ubufatanye bw’inzego zose mu kuyirwanya, gutanga amakuru ku gihe, guhana abayifatiwemo, guhugura abantu ku bubi bwayo n’izindi.
Asoza aya mahugurwa, umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (Community Policing) muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, yasabye abayitabiriye ko ubumenyi bayakuyemo babugeza kuri bagenzi babo basangiye akazi bataje muri aya mahugurwa, ababwira ko dukoreye hamwe nta cyatunanira dore ko hari hari n’ibyo tumaze kwigezaho mu gukumira ibyaha, kwibungabungira umutekano n’irindi terambere mu nzego zose z’igihugu.
Akaba yakomeje agira ati:”Uyu mutekano n’amahoro dufite tubisigasire, kandi igihango mufitanye na Polisi y’u Rwanda ntihazagire ugitatira.”
Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa witwa Mukanzige Jacqueline wo mu kagari ka Rugarama umurenge wa Nyamirambo, yavuze ko aya mahugurwa abafitiye akamaro kuko bungurana inama na bagenzi babo, akaba yagize ati:”Iyo duhuye na bagenzi bacu nk’uku, twungurana ibitekerezo, tukamenya uko mu midugudu yabo bakumira ibyaha, ibyiza natwe tukajya kubishyira mu bikorwa aho dutuye.”
Yanavuze ko ubumenyi bakuyemo bagiye kubugeza ku baturage bayobora cyane cyane urubyiruko kuko arirwo rukunda kwishora mu biyobyabwenge n’ibindi byaha.
Kinyarwanda
English











