Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ikoreshwa ry’imihanda mu gihe cy'Inama y' Afurika Yunze Ubumwe

Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali baramenyesha abaturarwanda ko  umuhanda uturuka i Kanombe ukomeza mu Giporoso-Gisementi-Gishushu-Kimihurura kugera mu Mujyi rwagati uri bukoreshwe cyane mu rwego rwo korohereza abitabiriye inama ya Afurika Yunze Ubumwe ya 27 ibera i Kigali.
Ni ku bw’iyo mpamvu abatwara ibinyabiziga bagirwa inama  yo gukoresha indi mihanda urugero:

1) Kanombe – Nyandungu - Kigali Parents - Kimironko / Mushumba Mwiza – Rwahama –Kibagabaga – Gacurir o – UTEXRWA - Kinamba ugakomeza werekeza mu Mujyi rwagati , Nyabugogo cyangwa Poids Lourd - Gikondo.

2) Kanombe – Busanza – Kabeza – Niboye –Sonatube – Rwandex – Kanogo - bakerekeza i Nyamirambo, mu Mujyi rwagati cyangwa Kinamba - Kacyiru.

Iyi nama itanzwe igamije kugabanya ubucucike bw'ibinyabiziga muri uwo muhanda wavuzwe haruguru.
Abapolisi baraba bari kuri iyi mihanda kugira ngo bayobore abayikoresha.

Ukeneye kumenya amakuru arambuye yahamagara umurongo wa telefone utishyurwa  ari wo 118 akoresheje imirongo yose y’itumanaho ikoreshwa mu Rwanda  cyangwa agasura  urubuga nkoranyambaga rwa Twitter - RW Traffic Updates (@RWTrafficUpdates).
 
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda
 
ACP Celestin Twahirwa