Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ikoreshwa ry’imihanda kuri uyu wa gatanu

Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali biramenyesha abaturarwanda ko  umuhanda uturuka i Kanombe ukomeza mu Giporoso--Gisementi-Gishushu-Kimihurura kugera mu Mujyi rwagati uzakoreshwa cyane ku wa gatanu tariki 15 Nyakanga bitewe n’Inama ya Afurika Yunze Ubumwe ya 27  ibera i Kigali.

Ni ku bw’iyo mpamvu abatwara ibinyabiziga bagirwa inama  yo gukoresha imihanda ikurikira: Kanombe – Nyandungu - Kigali Parents - Kimironko / Mushumba Mwiza – Rwahama –Kibagabaga – Gacuriro – UTEXRWA - Kinamba ugakomeza werekeza mu Mujyi rwagati , Nyabugogo cyangwa Poids Lourd - Gikondo.

Bashobora na none gukoresha  imihanda Kanombe – Busanza – Kabeza – Niboye –Sonatube – Rwandex – Kanogo - bakerekeza i Nyamirambo, mu Mujyi rwagati cyangwa Kinamba - Kacyiru.
 
Iyi nama itanzwe igamije kugabanya umubare munini w’ibinyabiziga bisanzwe bikoresha  umuhanda  wavuzwe haruguru.

Abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo bayobore abayikoresha.

Mu rwego rwo kunoza no koroshya urujya n’uruza abakoresha imihanda bazakomeza kumenyeshwa impinduka ku mikoreshereze yayo.

Ukeneye kumenya amakuru arambuye yahamagara umurongo wa telefone utishyurwa  ari wo 118 akoresheje imirongo yose y’itumanaho ikoreshwa mu Rwanda  cyangwa agasura  urubuga nkoranyambaga rwa Twitter - RW Traffic Updates (@RWTrafficUpdates).

 
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda
 
ACP Celestin Twahirwa