Ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge bwahawe abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Nyakarambi mu karere ka Kirehe tariki ya 8 Nzeri, mu Ntara y’I Burasirazuba. Basobanuriwe ububi bwo kunywa ibiyobyabwenge nk’imwe mu bitera ingaruka mbi zo gutwara inda z’indaro ku rubyiruko rw’abakobwa.
Mu bukangurambaga ku kurwanya no gukumira ibyaha yabereye muri iki kigo, ushinzwe imikoranire myiza ya Polisi, abaturage n’izindi nzego mu karere ka Kirehe, Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana, yabwiye abanyeshuri bagera kuri 477 ko,”umuntu wese unywa ibiyobyabwenge aba afite ubushobozi buke bwo kugenzura ibyo akora cyangwa ibimushuka mu rwego rwo kwirinda inda z’indaro no kwishora mu byaha”.
IP Harerimana yabasobanuriye ko akarere ka Kirehe kagaragara nk’aho ari inzira y’abacuruza ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi, bityo ababwira ko uburyo bwonyine bushoboka bwo kururwanya ari ukurwiirinda. Yabasabye kongera imbaraga mu mahuriro yo kurwanya no gukumira ibyaha bahanahana amakuru nk’uburyo bwo gukumira ibyaha.
Muri iyi nama, ushinzwe imikoranire myiza ya Polisi n’izindi nzego mu karere ka Kirehe yari ari kumwe n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha Faustin Ngarukiyinka. We yabwiye aba banyeshuri ko kwicungira umutekano ari inshingano za buri wese kandi ko ari iby’agaciro kuri bo nk’abanyeshuri.
Faustin Ngarukiyinka yababwiye ati:”U Rwanda rumeze gutya kubera ko rwafashe ingamba zikomeye zijyanye n’umutekano, niba dushaka kuwubumbatira tukawugeza ku rwego rwiza tugomba gufatana urunana twirinda ko hari uwo ariwe wese waduca mu rihumye akawuhungabanya”.
Umwe mu bayobozi b’iki kigo witwa Ndayishimiye Emmanuel yashimiye Polisi y’u Rwanda ku butumwa yahaye aba banyeshuri, anasezeranya ubufatanye n’abarezi bagenzi be ku gukomeza kwigisha abanyeshuri bashinzwe ububi bw’ibiyobyabwenge.
Kinyarwanda
English











