Kuwa gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2015 nibwo irushanwa mu mupira w’amaguru ryahuzaga imitwe inyuranye n’ibigo bya Polisi y’u Rwanda ryasojwe. Igikombe kikaba cyaregukanywe n’ikipe y’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali(PTS) itsinze ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu ntara y’I Burengerazuba kuri penaliti 3-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1.
Ni umukino utari woroshye ku mpande zombi kuko amakipe yombi yaranzwe no gusatirana mu gice cya mbere,ariko ntibyagira icyo bitanga kuko igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Mu minota ibanza y’igice cya kabiri, ba rutahizamu b’ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu ntara y’I Burengerazuba basatiriye izamu ry’ikipe y’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ariko umunyezamu akuramo ibitego byari byabazwe. Uku gusatira izamu byarakomeje biza no gutanga umusaruro ku munota wa 39 ubwo rutahizamu w’ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu ntara y’I Burengerazuba witwa Nsengiyumva Jean Nepomuscene yateraga ishoti rikomeye igitego cya mbere kiba kirinjiye. Ikipe y’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali (PTS) yashatse kwishyura igitego bari batsinzwe, maze ku mupira w’umuterekano bateye bahana ikosa batsinda igitego ku munota wa 45. Umukino wahise uhinduka amakipe yombi arasatirana ariko iminota 90 irangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Hahise hiyambazwa za penaliti maze Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali(PTS) ryegukana intsinzi itsinze penaliti 3 kuri 2 z’ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu ntara y’I Burengerazuba.
Minisitiri w’mutekano mu gihugu Sheikh Mussa Fazil Harelimana niwe wasoje iri rushanwa akaba yaravuze ko kubungabunga umutekano bijyana no kugira ubuzima bwiza. Yakomeje avuga ko kuba hariho ubufatanye bwiza n’abaturage mu kwibungabungira umutekano bituma abapolisi babona umwanya wo kwidagadura bakora amarushanwa nk’aya, ku buryo bituma bagira ubuzima bwiza bityo bikaborohera gukora neza akazi kabo. Minisitiri w’umutekano mu gihugu akaba yasoje asaba ko amakipe yitabira iri rushanwa yakwiyongera akarenga 12 yari yaryitabiriye. Ikipe yatsinze ariyo PTS,yahembwe igikombe,imidari,umupira wo gukina n’amafaranga ibihumbi 200. Iyabaye iya kabiri ariyo ya Polisi mu ntara y’I Burengerazuba yo yahawe imidari,umupira wo gukina n’amafaranga ibihumbi 100. Andi makipe yitabiriye irusanwa nayo yahawe imipira yo gukina.
Kinyarwanda
English











