Ikipe ya Polisi ya Handball izitabira amarushanwa y'igikombe cyo kwibuka abakinnyi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Iri rushanywa risanzwe rimara iminsi ibiri, riteganijwe gutangira tariki ya 6 mu kwezi kwa Kamena, rikaba rizitabirwa n'amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda n'andi yo mu karere.
Ibihugu bizohereza amakipe azitabira iri rushanwa harimo, Tanzania, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Burundi, Kenya n'u Rwanda ruzaryakira. Umwaka ushize iri rushanwa ryegukanywe n'ikipe ya Polisi nyuma yo gutsinda ikipe ya Muzinga y'i Burundi ibitego 35 kuri 34.
Umutoza w'ikipe ya Polisi ya Handball, Assistant Inspector of Police (AIP), Antoine Ntabanganyimana, yavuze ko ikipe ye yiteguye neza ndetse ko ishaka kongera kwisubiza iki gikombe.
Yagize ati: "Twishimiye kuzitabira iri rushanwa; mu by'ukuri kwitabira iri rushanwa ni igikorwa cy'ingenzi kuko kigamije kidufasha gukomeza kwibuka bamwe mu bakinnyi ba Handball n'abafana b'uyu mukino bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994".
Yakomeje avuga ko abakinnyi be bameze neza ndetse yongeraho ko kuba ubu bari ku mwanya wa mbere mu irushanwa muri shampiyona y'uyu mwaka bibahesha ikizere cyo kuzegukana iri rushanwa ryo kwibuka abakinnyi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Bwana Jean Paul Ngarambe, umunyamabanga w'umukino wa Handball mu Rwanda yavuze ko, kuba iri rushanwa rizitabirwa n'amakipe atandukanye yo mu karere, bizatuma riba irushanywa ryiza kandi riryoheye amaso, akomeza avuga ko rizaba umwanya mwiza wo gusobanurira abazaryitabira cyane cyane abanyamahanga kumenya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yagize ati, "iri rushanwa rizaba rishyushye, ariko turanashaka ko abakinnyi n'abandi bazaryitabira bazarushaho gusobanukirwa n'amahano yabaye muri iki gihugu mu 1994".
Yakomeje avuga kandi ko abazitabira iri rushanwa bazabona umwanya wo gusura zimwe mu nzibutso zishyinguwemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya makumyabiri na rimwe jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, cyatangiye tariki ya 7 Mata, kikaba kizamara iminsi 100.
Kugeza ubu abakinnyi b'umukino wa Handball, bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, barabarirwa muri 23, muri aba hakaba harimo n'abatoza n'abafana.
Polisi y'u Rwanda ifata imikino itandukanye nka bumwe mu buryo bwo kurushaho kwegera abaturarwanda, ibi bikaba bifasha impande guhuza uburyo bw'imikoranire mu bijyanye cyane cyane n'ibikorwa bigamije kurwanya no gukumira ibyaha.
Kinyarwanda
English











