Police FC igeze ku mukino wa nyuma, nyuma yo gusezerera Rayon Sport ku bitego 2-1 mu irushanwa ryo kurwanya ruswa, iyi kipe ikazahura na As Kigali yasezereye APR FC kuri penariti 3 kuri 1.
Muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Ukuboza 2014 kuri Sitade Amahoro i Remera, Mbaraga Jimmy niwe winjije igitego cya mbere cya Police FC ku munota wa 25 w’igice cya mbere, icya kabiri ni Habyarimana Innocent ku munota wa 78 w’igice cya kabiri.
Igitego k’impozamarira cya Rayo sport cyaonetse ku munota wa 65 w’ice cya kabiri, gitsinzwe na Usengimana Faustin.
Casa Mbungo André umutoza wa Police avuga ko bagifite byinshi bibategereje kuko imikino ikiri myinshi ati "twishimiye kuba tubashije gutsinda uyu mukino ariko ku munsi w’ejo turizera ko tuzitwara neza”.
Avuga ko usibye iri rushanwa bakomeje no gutegura imikino ya shampiyona.
Habimana Sosthene umutoza wa Rayon Sport avuga ko bari biteguye uyu mukino ariko babuze amahirwe kuko bari babashije kwishyura igitego batsinzwe nubwo bitabahiriye kuko batsinzwe n’icya kabiri.
Yagize ati "twagerageje gukina nubwo ikipe ya Police yatubanje igitego natwe twaje kubasha kucyishyura mu gice cya kabiri”.
Avuga ko iri rushanwa ribafashije gukomeza kwitegura shampiyona kuko izakomeza mu mpera z’icyumweru gitaha.
Iri rushanwa mu mwaka wa 2013 ryegukanywe na Police yasezereye Rayon Sport ku bitego 2-1.
Kinyarwanda
English











