Ikipe ya Polisi y?u Rwanda ikina umukino njyarugamba, Police Taekwondo Club imaze iminsi kuri sitade amahoro mu myiteguro yo kuzitabira irushanwa ngaruka mwaka ritegurwa na Ambasade ya Korea y?Epfo mu Rwanda. Ni irushanwa rizwi ku izina rya Korea Ambassador?s Cup, aya marushanwa y?umukino njyarugamba wa Taekwondo yitabirwa n?amakipe yose yo mu Rwanda ndetse hakanatumirwa n?ibihugu byo muri aka Karere k?Iburasirazuba bwa Afrika. Uyu mwaka biteganijwe ko iri rushanwa rizaba tariki ya 22 na 24 Ukwakira, rikazabera mu Mujyi wa Kigali.
Umutoza w?ikipe ya Police Taekwondo, Ntawangundi Eugene aravuga ko abakinnyi bose bameze neza ndetse biteguye neza. Yavuze ko n?ubwo habaye ibihe bigoranye by?icyorezo cya COVID-19 ariko abakinnyi barimo kugenda basubira mu mwuka wo guhatana.
Yagize ati? Abakinnyi bameze neza barakora imyitozo neza, twashyizeho gahunda yo gukora imyitozo iminsi 6 mu cyumweru. Police Taekwondo Club dufite abakinnyi beza mu gihugu n?ubwo twahuye n?icyorezo cya COVID-19 imyitozo igasa nk?ihagaze, gusa n?andi makipe tuzaba duhanganye nta myitozo bakoraga irenze iyo dukora.?

Umutoza mukuru wa Police Taekwondo, Ntawangundi Eugene yavuze ko abakinnyi biteguye kuzitwara neza mu irushanwa
Umutoza Ntawangundi yakomeje avuga ko muri iri rushanwa azaba yitwaje abakinnyi basanzwe bafite ubunararibonye mu marushanwa ya Taekwondo. Mu bagore harimo uwitwa PC Ndacyayisenga Aline unafite umudali wa Gatatu ku mugabane wa Africa, mu kiciro cy?abagabo azaba afite abantu Batatu no mu kiciro cy?abagore azaba afitemo abakinnyi batatu mu biro bitandukanye ndetse kuri iyi nshuro Police Taekwondo Club izaba ifite ikipe mu kiciro cy?ingimbi hagati y?imyaka 14 na 17.
Ati? Ntabwo tuzabura igikombe kuko dufite abakinnyi bafite ubunararibonye mu marushanwa. Munyakazi Vincent azakina mu bafite ibiro 74 kandi asanzwe ari uwa mbere muri icyo kiciro kandi amaze gukina amarushanwa mpuzamahanga menshi. Abagore tuzaba dufite Police Constable (PC) Ndacyayisenga Aline afite umudali wa Gatatu ku mugabane wa Africa.?
Nizeyimana Xavier na PC Ndacyayisenga Aline bamwe mu ntwaro za mwamba ikipe ya Police Taekwondo izaba yitwaje baravuga ko biteguye neza bakazegukana ibikombe.

PC Ndacyayisenga Aline umwe mu bakinnyi ba Police Taekwondo yavuze ko iyo bagiye mu marushanwa baba bagiye guhatana batagiye gukina
PC Ndacyaisenga yagize ati? Intego ni igutsinda tukazana umwanya wa mbere. Mu marushanwa ntabwo tuba tugiye gukina ahubwo tuba tugiye guhatana, twebwe nk?abakinnyi ba Police Taekwondo Club iyo tugiye mu marushanwa intego aba ari ukuba aba mbere.?
Nizeyimana azahatana mu kiciro cy?abafite ibiro 68, yavuze ko imyiteguro imeze neza kandi byose bituruka k?ubuyobozi bwa Polisi y?u Rwanda buba bwaratanze uburyo bworohereza abakinnyi kwitegura. Harimo uburyo bwo kuborohereza kugerera ku gihe mu myitozo n?ibindi bijyanye n?imibereho myiza ku bakinnyi.
Nyuma y?iri rushanwa rya Korea Ambassador?s Cup biteganijwe ko abakinnyi ba Police Taekwondo bazakomeza imyitozo yo kwitegura shampiyona y?Igihugu iteganijwe mu Ukuboza uyu mwaka.
Iri rushanwa rya Korea Ambassador?s Cup ryaherukaga kuba muri Nzeri 2019, ryari ryitabiriwe n?abakinnyi bagera kuri 250 harimo abo mu Rwanda no mu bihugu byo mu Karere k?Ibirasirazuba byari byatumiwe. Icyo gihe ikipe ya Police Taekwondo ikaba yarashoboye kubyitwaramo neza kuko yabonye umwanya wa Gatatu igahabwa igikombe ndetse abakinnyi bayo batandatu (6) bambitswe imidali ya Zahabu, umwe yambikwa umudali wa Feza naho undi yambikwa umudali w?Umulinga.
Kinyarwanda
English











