Ikipe ya Police Handball Club yegukanye igikombe cy’irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga. Ni irushanwa ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira rirangira tariki 13 Ukwakira rikaba ryaraberaga mu karere ka Rubavu. Iki gikombe mu bagabo cyitabiriwe n’amakipe umunani (8) yose y’imbere mu gihugu. Police HC iki gikombe icyegukanye ku nshuro ya 6 kuva yatangira kwitabira iri rushanwa mu mwaka w’2011.
Ku mukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza (semi final) Police HC yakinnye na Gicumbi HC naho ku mukino wa nyuma (Final) ikina n’ikipe y’ishuri ryisumbuye rya Kigoma (ES-Kigoma).
Abakinnyi basanzwe bakomeye b’ikipe ya Police HC nibo umutoza Inspector of Police (IP) Antoine Ntabanganyimana yifashishije. Twavuga nk’umunyezamu Bananimana Samuel, ba myugariro yifashishije Hagenimana Fidele ndetse na CPL Habimana Jean Baptiste, mu busatirizi niho yari yashyize imbaraga cyane kuko yari yakoreshejemo Tuyishime Zachalie (Vice capitaine) CPL Duteteriwacu Norbert (Capitaine), Nkengurutse Brax, Rwamanywa Viateur na Nshimiyimana Alexis.
IP Ntabanganyimana avuga ko iri rushanwa wari umwanya mwiza wo kwitegura irushanwa mpuzamanga riteganyijwe mu Rwanda mu ntabiriro z’ukwezi kw’ukuboza tariki 02 kugeza tariki 07. Ni irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere mu mukino wa Handball mu bihugu byo mu karere ka Aftika y’Iburasirazuba no hagati, «East and Central Africa Handball Federation Cup».
Yagize ati: ”Iri rushanwa ridufashije kwitegura irushanwa mpuzamahanga turimo kwitegura hano mu Rwanda, twakoze imyitozo ihagije kandi tuzakomeza. Usibye n’ibyo iki gikombe kirashimangira ubushongore n’ubukaka ikipe ya Polisi y’u Rwanda ifite muri aka karere.”
Yakomeje ashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’abakunzi b’ikipe muri rusange bakomeje kuyiba hafi.
Ati: ”Turashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bukora ibishoboka byose kugira ngo ikipe ishobore kwitwara neza, turanashimira abakunzi b’ikipe cyane ko bamaze kuba benshi bitewe n’ibikorwa ikora.”
Kapitene w’ikipe, CPL Duteteriwacu Norbert avuga ko abakinnyi bameze neza kandi bafite ibyishimo nyuma yo kwegukana igikombe baherutse gukura mu gihugu cya Kenya ubwo bari bitabiriye amarushanwa ahuza Polisi zo mu karere k’Iburasirazuba.
Yagize ati: ”Nta kuntu twari kubura iki gikombe kandi duherutse gutwara igikombe cya EAPCCO ndetse n’igikombe cya shampiyona, abakinnyi bafite ibyishimo n’akanyamuneza.”
Iki gikombe cy’irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga kije gisanga ibindi byinshi Police HC yegukanye muri uyu mwaka wa 2019 kuko kibaye igikombe cya Gatanu (5). Muri Gashyantare yegukanye igikombe kitiriwe intwari z’igihugu, muri Nyakanga yegukana igikombe cya Shampiyona, muri Kanama yegukana igikombe k’igihugu, muri uko kwezi nano yegukana igikombe cy’amarushanwa ahuza polisi zo mu karere k’ibirasirazuba (EAPCCO) none muri uku Ukwakira itwaye igikombe cy’umukino wa Handball ikinirwa ku mucanga.
Muri rusange kuva ikipe ya Police Handball Club yashingwa mu mwaka w’2002 imaze gutwara ibikombe 46 harimo ibyo ikura mu marushwanwa mpuzamahanga ndetse n’iby’imbere mu gihugu.
Kinyarwanda
English










