Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ikipe ya Police FC yerekanye abayobozi, abatoza n’abakinnyi bashya

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga, ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Police FC) yerekanye abakinnyi bashya 6 barimo 4 b’abanyamahanga, abayobozi, abatoza n’ikipe yose hamwe igizwe n’abagera kuri 30 izifashisha muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27.

Ni umuhango wabereye   
ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, uyoborwa na Commissioner of Police (CP) Umuyobozi Mukuru wa Police FC, Yahaya Kamunuga.

Mu bakinnyi bashya yerekanye ni rutahizamu Keffa Tangara ukomoka mu gihugu cya Mali, akaba yakiniraga Djoliba AC y’iwabo na rutahizamu Moussa Limane wakiniraga ikipe ya Asante Sports S.C. yo muri Ghana, myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso ukomoka mu gihugu cya Ghana, Iddrisu Shaibu wavuye muri Sofapaka FC yo muri Kenya.

 

Abandi ni myugariro Rushema Chris, nyuma yo gutandukana na Rayon Sports, barimo kandi umusore uturuka mu gihugu cya Kenya, Mzungu Japheth ukina mu kibuga hagati, akaba avuye mu ikipe ya Sofapaka FC y’iwabo muri Kenya.

 

Aba bakinnyi bashya Police FC yasinyishije baje biyongera kuri Rugwiro Kevin wari urangije umwaka ari intizanyo muri AS Muhanga na Byishimo Valua wavuye muri Bugesera FC ndetse n’abandi bakinnyi nka kapiteni w’iyi kipe Nsabimana Eric bakunze kwita ‘Zidane’, Iradukunda Simeon, umuzamu Niyongira Patience na David Chimezie bongereye amasezerano.

Police FC yerekanye abatoza babiri bashya iherutse gusinyisha Umutoza Mukuru witwa Rkyek Jaafar ukomoka muri Maroc akaba asimbuye Umunya-Tunisiya Ben Moussa, uyu mutoza akaba azungirizwa n’Umunya-Espagne Bakkali Tahiri Mostafa bombi bakaba barasinye amasezerano y'imyaka ibiri. 

Umutoza Mukuru wa Police FC, Rkyek Jaafar

Umutoza Wungirije, Bakkali Tahiri Mostafa

Yanerekanye bamwe mu bayobozi bashya muri iyi kipe barimo; Superintendent of Police (SP) Diane Ntakirutimana yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Police FC, asanzwe ari umuyobozi w’imikino muri Polisi y’u Rwanda, uyu mwanya akaba yawusimbuyeho CIP Claudette Umutoni wari uwumazeho imyaka itatu.

Umunyamabanga Mukuru wa Police FC, SP Diane Ntakirutimana

Yanerekanye Rutsindura Antoine ‘Mabombe’, nk’Umuyobozi Mukuru wa Tekinike (Technical Director) muri iyi kipe ndetse na Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Ruzigana wagizwe Umuyobozi ushinzwe imibereho y’ikipe (Team Manager).

Umuyobozi Mukuru wa Tekinike, Rutsindura Antoine ‘Mabombe’

Umuyobozi ushinzwe imibereho y’ikipe (Team Manager), CIP Emmanuel Ruzigana

Mu ijambo rye, Umuyobozi mukuru (Chairperson) wa Police FC, CP Yahaya Kamunuga yavuze ko intego y’iyi kipe ari uguhatanira gutwara igikombe cya Shampiyona.

Yagize ati: “Ubuyobozi bwa Polisi nk’uko bisanzwe buzatanga ibikenerwa byose kugira ngo intego yacu yo gutwara igikombe igerweho. Iyi ntego tuzayigeraho aruko ikipe yitwaye neza irangwa na disipuline, gukorera hamwe no gukosora amakosa yagiye agaragara mu mwaka w’imikino ushize ari nayo mpamvu twashyizeho umuyobozi wa tekinike n’abatoza bashaya kugira ngo bite kuri ibyo byose.”

CP Kamunuga yavuze ko bafite ikipe y’abato bityo bazakomeza kubaka iyi kipe y’abakuru bazamura impano z’abakiri bato ndetse no gukomeza kugura abakinnyi bashya beza bahanganira gutwara ibikombe.