Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gushakisha ibimenyetso(Forensic Lab) kigiye kongererwa ubushobozi

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 9 Nyakanga, ba Minisitiri b’ubutabera, uw’umutekano w’igihugu na  Polisi y’u Rwanda, bahuriye mu nama barebera hamwe uko bakwihutisha ishyirwaho ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe gushakisha ibimenyetso bakanacyongerera ubushobozi kugirango gifashe ubutabera bw’igihugu.

Iyi nama ikaba yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ikaba yitabiriwe na Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda Johnston Busingye, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana n’abandi bayobozi.

Kugeza ubu, mu nkiko bifashishaga ubuhamya butanzwe n’umutangabuhamya mu gushakisha ibimenyetso bishinja uwakoze icyaha, iki kigo kikaba kizaba kiri mu bitaro bya Polisi biri ku Kacyiru, kikaba kigiye kuba igisubizo mu gushaka no kubona ibimenyetso bya gihanga.

Iki kigo kandi kikaba kigiye gutuma Leta itongera gutakaza akayabo k’amafaranga yatangwaga mu gihe babaga bohereje bizamini byo gushaka ibimenyetso mu mahanga, ibyinshi bikaba byajyanwaga mu Burayi.

Minisitiri Busingye yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yaragize iki gitekerezo cyo gushyiraho iki kigo.

Akaba yagize ati:” Iyi ni intambwe ikomeye, kuba tugiye kugira iki kigo cy’icyitegererezo, kizafasha abanyarwanda mu kubona ibimenyetso bajyaga bajya gushakira mu mahanga”.

Iki kigo kikazatangira gukora mu ntangiriro z’umwaka utaha, kikaba kizarusha icyakoreraga mu Kiyovu kuko cyo cyapimaga ibimenyetso bifatika gusa nk’ibikumwe, inyandiko mpimbano n’ibindi, ariko iki cyo kikaba kizanapima ibyo umuntu ashobora kuba yariye bikamugwa nabi cyangwa bikamwica, kizapima amacandwe ndetse n’ibimenyetso byo mu maraso(DNA).

Iki kigo nigitangira gukora, bizorohera buri munyarwanda kubona ubutabera, kuko buri wese n’uworoheje azajya abona ubufasha kuko kizaba kidahenda nko kujya gupimisha ibizamini mu mahanga.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko mu rwego rwo guha ingufu iki kigo Polisi y’u Rwanda yatangije ishami ry’ubumenyi ku gukusanya ibimenyetso no kugenza ibyaha mu ishuri rikuru rya Polisi riri mu karere ka Musanze.