Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ikigereranyo cy'umuryango Heritage Foundation cyahaye u Rwanda umwanya wa kane muri Afurika mu kugira ubwisanzure mu by'ubukungu

Mu myaka 20 ishize, u Rwanda rwakoze amavugururwa menshi mu nzego z’ubukungu rwatumye ruzamuka mu manota mu bucuruzi. Mu kigereranyo giheruka cyakozwe n’umuryango Heritage Foundation, u Rwanda rwahajwe ku mwanya wa kane muri Afurika mu kugira ubwisanzure mu by’ubukungu rukurikiye Ibirwa bya Maurice, Botswana na Cap Vert.

Muri rusange, u Rwanda rwabonye amanota 64.7 bituma rubona umwanya wa 65 mu kugira ubwisanzure mu by’ubukungu ku isi yose. Icyo cyegeranyo, kivuga ko mu myaka 20 kimaze kibara amanota y’u Rwanda, yazamutseho 26.4, bityo kikaba igihugu cya gatanu gishoboye kongera amanota kuri urwo rugero.

Minisitiri w’Ubukungu n’igenamigambi Claver Gatete avuga ko uko gutera imbere k’ubukungu byaturutse mu gutanga ubwisanzure bw’ubukungu biha buri wese ubwigenge mu gukora ubucuruzi.

Minisitiri Gatete yagize ati: “Tworohereje abantu bose bashaka gukora ubucuruzi mu Rwanda dushyiraho ubwisanzure mu gushora imari no gusoreshwa abantu bashobora kwishyura bakoreshejwe uburyo bugezweho budasaba kwishyura amafaranga mu ntoki”.

Ubwo yavugaga kuri iki cyegeranyo, Minisitiri w’Ubucruzi Francois Kanimba yavuze ko igenamigambi rihamye, ubuyobozi bufite icyerekezo no guhuza imikorerere mu karere nabyo bigira uruhare.

Yagize ati: “Umurongo na politiki mu by’ubukungu bw’igihugu no guhuza imikorerere n’abaturanye n’u Rwanda nabyo byongereye ubwisanzure bw’ubukungu”, anongeraho ko “ibindi byakozwe mu korohereza abantu nko kubona inguzanyo byongereye amahirwe mu rwego rw’ubukungu byacu.”

Icyo kigereranyo kandi kivuga ko u Rwanda rwazamuye amanota 0,6 ku y’umwaka ushize bigaragaza uko icunga neza ry’imari rigenda rizamuka, ubwisanzure mu murimo no mu bukungu. U Rwanda ruza ku mwanya wa 4 mu bihugu 46 biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara, kandi amanota rufite aruta ikigeranyo rusange ku rwego rw’isi.

Ugereranyije ku bintu 10 bigenderwaho mu gutanga amanota, mu myaka 20 ishize, u Rwanda rwazamutse ruva mu bihugu bikandamiza ubwisanzure bw’ubukungu, ubu rukaba ruri mu bitera intambwe ishimisihije.

Mu muryango w’Uburasirazuba bwa Afurika, igihugu cya Uganda nicyo gikurikira u Rwanda gifite amanota 59.9, kikaba icya 91 ku rwego rw’isi n’icya 10 mu bihugu bya Afurika biri munsi y’ubutayu bwa Sahara. Tanzania iza ku mwanya wa 15, Kenya ku wa 17 mu gihe u Burundi ari ubwa 31 bukanaba ubwanyuma muri Uyu muryango.

Nyamara n’ubwo u Rwanda rwateye imbere, haracyari imbogamizi mu ivugururwa ry’ibigo na zimwe muri gahunda z’ubukungu bya ngombwa mu gukomeza ubwisanzure bw’iterambere.

byakuwe kuri : gov.rw