Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ikiganiro na Nyakubahwa Perezida wa Centrafrique yagiranye n’abanyamakuru ba Polisi y’u Rwanda

Muraho, nk’uko mubizi, hari umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi bigihuriye mu muryango w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (CEPGL), ndetse bikaba binahuriye mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati, ibihugu byombi biri ku mugabane wa Afurika.

Uwo mubano mwiza werekanwa n’uko ingabo z’u Rwanda ziri hano muri Repubulika ya Centrafique (RCA), ndetse mu kugirango ukomeze utere imbere, mu mezi macye ashize, nashyizeho uhagarariye Centrafrique mu Rwanda.

Nk’uko mubizi kandi, umutekano wanjye urindwa n’ingabo z’u Rwanda ziri muri MISCA (iyi ikaba izahinduka MINUSCA mu minsi iri imbere). Kugirango umuntu yemere ko ingabo runaka zirinda umutekano we, agomba kuba azifitiye icyizere gihagije.

Iyo tutaba dufite umubano mwiza n’u Rwanda, birashoboka ko ntari guhitamo ingabo z’u Rwanda ngo abe arizo zindindira umutekano. Mu by’ukuri, ingabo z’u Rwanda zindindira umutekano kuva muri Mutarama.

Nasanze ari abanyamwuga ku rwego rwo hejuru, bibanda cyane ku kubahiriza amahame agenga umutekano, bagira ikinyabupfura kandi barubaha cyane. Ibi byose akaba arinabyo kurinjye, buri muntu wese agomba kwibandaho mu guhitamo ingabo zimurindira umutekano.

Umubano w’ingabo z’u Rwanda n’abaturage nawo ni mwiza cyane, aho zikorera hose mu gihugu nta muntu n’umwe urazigiraho ikibazo icyo aricyo cyose.

Nishimira cyane uko zitwara, ndetse cyane cyane umusaruro zitanga mu butumwa zirimo hano muri Centrafrique.

Kuva twagera mu buyobozi, twemera ko tugomba kurwanira ko amahoro yagaruka, ndetse n’umutekano ukimakazwa muri iki gihugu. Icyo dushyize imbere ni ukugarura umutuzo ndetse no kugendera ku mategeko mu baturage.

Ibyo rero nta wundi wabikora uretse nyine inzego zibifitemo inararibonye arizo zo: Igipolisi.

Ingabo zaje mbere zari zifite ubutumwa buzwi neza zahawe na MISCA ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Nahise ntekerezako ari ngombwa ko ingabo za Loni zo ziza zifite imbaraga mu bijyanye n’imitwe ya Polisi. Ibi bikaba bizagira akamaro kanini kuko kubera ibihe by’umutekano muke turimo, hari abantu benshi batagikurikiza amategeko, bigize ibyigomeke bakaba nta n’itegeko na rimwe bubaha.

Ibi rero bikaba bituma dukeneye ko hashyirwamo imbaraga mu kongera ubushobozi bw’igipolisi cyacu n’inzego zigifasha, ndetse no kugifasha kurwanya abo banyabyaha bidegembya hirya no hino mu gihugu. Ibi akaba ari nabwo bufasha ntegereje ku gipolisi cy’u Rwanda kugirango igihugu cyacu ntacyo kizasigare gifite igipolisi cy’umwuga kandi gishoboye..

Ntabwo nakwibagirwa kuvugako, kuva muri Mata Loni yafata umwanzuro wo kohereza ingabo hano, kugeza ubu (Nzeri) umutekano wagiye uba mubi kurushaho : uduco tw’abagizi ba nabi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro byari yongereye, abanyepolitiki bashaka kujya mu bikorwa byo kubiba amacakubiri bariyongera cyane cyane kuko aba bose bazi ko batazongera gupfa gukora ibikorwa nk’ibyo mu gihe ingabo za Loni zizaba zageze hano. Cyane cyane mu by’umweru bibiri bishize ubugizi bwa nabi, ubujura ndetse n’ubwambuzi byariyongereye bikabije.

Abaturage bacu bahanze amaso iya 15 Nzeri ubwo ingabo za Loni zizagera hano. Nishimiye ko umutwe w’abapolisi bavuye mu Rwanda waje mbere kugirango witegure ndetse unarwanye bimwe mu bikorwa bibi bishobora kuba mbere y’uko ingabo za Loni zigera hano. Nshimiye u Rwanda mbikuye ku mutima kukuba rwarafashe iya mbere mu kudufasha kurinda abaturage bacu ndetse n’igihugu cyacu muri rusange.