Itsinda ry?abapolisi b?u Rwanda 160 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Nyakanga berekeje mu gihugu cya Mozambique aho bagiye mu kazi k?umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado. Aba bapolisi bahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy?indege cya Kigali (KIA) mu byiciro 4 buri kiciro kigizwe n?abapolisi 40. Aba biyongereye ku bandi 40 bagiye ejo tariki ya 09 Nyakanga 2021.
Ubwo yari amaze guherekeza abapolisi bagiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Nyakanga, Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yabwiye itangazamakuru ko aba bapolisi b?u Rwanda bazajya bafatanya n?abapolisi b?Igihugu cya Mozambique mu kugarura amahoro banarinda abaturage b?abasivili.

Yagize ati? Aba bapolisi bacu bazaba bashinzwe ibikorwa bitandukanye by?umutekano nko kugarura ituze mu baturage, kurwanya iterabwoba bafatanyije n?abapolisi bo muri kiriya gihugu cya Mozambique banarinda abaturage. Ibikorwa bya Polisi biri mu murongo wo kugarura umutekano aho utari no guhugura abapolisi b?Igihugu cya Mozambique.?
Itsinda rya mbere ry?abapolisi b?u Rwanda batangiye kujya muri Mozambique kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Nyakanga 2021.
Inkuru bijyanye: DIGP Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi b?u Rwanda bagiye mu gihugu cya Mozambique

Abanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Umunyamabanga w?umuryango w?Ubumwe bwa Africa, Moussa Faki Mahamat yavuze ko kuba u Rwanda rwohereje abapolisi n?abasirikare 1000 mu gihugu cya Mozambique bigaragaza ubushake bukomeye kandi bufatika bujyanye n?amasezerano y?Ibihugu by?Africa yo gushyigikirana mu kurwanya iterabwoba no kugarura umutekano aho utari.

Kinyarwanda
English










