Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ikiciro cya 2 cya Shampiyona ya Handball 2017 : Polisi yatsinze Kaminuza y’u Rwanda - Ishami rya Huye

Ku itariki 15 Mata 2017 , Ikipe y’umukino w’intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) yakinnye n’iya Kaminuza y’u Rwanda - Ishami rya Huye; hari ku munsi wa mbere w’Ikiciro cya kabiri cya Shampiyona y’uyu mukino mu Rwanda muri uyu mwaka (2017).

Uyu mukino wabereye i Huye muri iri Shami rya Kaminuza y’u Rwanda. Warangiye Polisi itsinze Kaminuza y’u Rwanda - Ishami rya Huye ku manota 65 kuri 17.

Gutsinda uwo mukino byatumye Police Handball Club igira amanota 30/30; ikaba iza ku mwanya wa kabiri ikurikiye APR Handball Club ifite amanota 31/33; ariko Polisi ifite umukino w’ikirarane.

Ikipe y’umukino w’intoki ya Polisi y’u Rwanda yarangije ikiciro kibanza cy’iyi Shampiyona ya 2017  idatsinzwe umukino n’umwe.

Mu mukino wayihuje na Kaminuza y’u Rwanda - Ishami rya Huye, Tuyishime Zacharie yatsinze ibitego 13; naho Mutuyimana Gilbert yatsinze ibitego 11.

Mu kiganiro n’Umutoza wa Police Handball Club, Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana yagize ati,"Intsinzi tuzikesha imyitozo ihagije kandi ihoraho y’abakinnyi. Bituma bagira ubuhanga bubashoboza gukina neza; ariko na none ibyo byiyongera ku ishyaka ryo gutsinda no guharanira kubigeraho."

Yongeyeho ko intsinzi bayikesha kandi ubufasha n’ubujyanama bahabwa n’Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda n’ubwa Police Handball Club.

AIP Ntabanganyimana yavuze ko intego yabo ari ukurangiza iyi Shampiyona ya 2017 badatsinzwe na rimwe nk’uko byagenze mu 2015; aho barangije bafite amanota 60/60.

Yashimye abakinnyi abereye Umutoza kubera gushyira hamwe baharanira intsinzi; kandi abasaba kudatezuka ku ntego yo gutwara igikombe cy’iyi Shampiyona nk’uko babigenje mu 2011, 2012, 2014, 2015 na 2016.