Mu myanzuro y’ihuriro rya Polisi y’u Rwanda n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) yari yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku italiki ya 3 Mata, harimo ko, izi nzego zombi zizafatanya guharanira ko u Rwanda ruba igihugu gitekanye, kizira ibyaha ndetse bagakangurira abanyarwanda kwirinda ibyaha.
Iyi nama yashojwe ku mugaragaro n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector Genaral of Police(IGP) Emmanuel K. Gasana, yemeje ko hagiye kongerwa ubunyamwuga haba mu banyamakuru no mu bapolisi hibandwa ku gukorera abaturage ibibafitiye akamaro.
Mu ijambo rye ryo gusoza, IGP Gasana yavuze ko itangazamakuru ryarushaho kurangwa n’ubunyamwuga, kandi aryizeza ubufatanye mu kurwanya itangazamakuru ry’ikinyoma n’iribiba urwangano.
IGP Gasana yagize ati:” Bijyanye n’umuvuduko mu ikoranabuhanga, byorohera umuntu gusakaza ikinyoma kandi kikagera kure, tugomba gufatanya kubikumira .”
Kuri ibi kandi, inama yemeje ko izi nzego zombi , ku bufatanye n’izindi nzego zigomba gufatanya gukumira ibyaha bihembera urwango cyane cyane twitegura kwinjira mu gihe cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Itangazamakuru ryasabwe kumenyekanisha ibigize icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, itegeko rihana ingengabitekerezo yayo ndetse no kugaragaza ibihano biba byafatiwe ababonetseho icyo cyaha.
Abanditsi bakuru b’ibitangazamukuru bikoresha umuyoboro wa murandasi bagomba gusesengura no kuyungurura ibitekerezo biturutse mu basoma inkuru zabo mbere yuko bishyirwa ahagaragara kuko bikunze kubonekamo ibihembera urwango, ingengabitekerezo ya Jenoside, kwangisha abantu gahunda nziza igihugu gifite n’ibindi, aha RMC ikaba isabirwa kongererwa ubushobozi bwo kugenzura ibitangazwa mu binyamakuru biyoroheye.
Inzego zishinzwe umutekano, Polisi na Dasso zasabwe kumenya akamaro k’itangazamakuru mu gukumira no kurwanya ibyaha ; ariko umunyamakuru nawe akagira ibimuranga aho ari hose mu kazi.
Mu bindi kandi, inama yasabye ko inzego z’ubutabera zahugura abanyamakuru ku bijyanye n’amategeko n’imikorere y’inkiko, bagashobora kumenya amagambo bakoresha mu nkuru zijyanye n’ibyaha biba byakozwe kandi inkuru z’imanza zigatangazwa kugeza mu myanzuro yazo.
Inzego zose muri rusange zasabwe guharanira ubwisanzure n’umutekano w’abanyamakuru baba ab’umwuga ndetse n’abandi batanga amakuru ku byaha mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Twakwibutsa ko iyi nama iba buri gihembwe, igahuza Polisi , abanyamakuru n’ihuriro ryabo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’izi nzego zombi , iy’iki gihembwe yari yitabiriwe na Ambasade ya Suwedi mu Rwanda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi , ubuhanga n’umuco UNESCO, Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB, ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside CNLG , Ubushinjacyaha bukuru n’ibandi.
Kinyarwanda
English











