Kuva ku itariki ya 8 kugeza kuya 11 Werurwe, mu ishuri rya Polisi riri I Gishali mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Uburasirazuba hateraniye ihuriro rya 8 ngarukamwaka ry’abapolisikazi bagera kuri 500, rikaba riri kwibanda ku guteza imbere ihame ry’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda no gukora akazi kabo kinyamwuga.
Iri huriro ngarukamwaka, riri muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo kugendera mu murongo Leta y’u Rwanda yihaye yo kongerera imbaraga igitsinagore, bishingiye ku gushyiraho gahunda n’ingamba bigamije kubateza imbere mu nzego zose, kandi bagashishikarizwa kujya mu nzego zifata ibyemezo ku buryo bazigiramo byibura 30%.
Umuyobozi w’ishami ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Polisi y’u Rwanda Superintendent of Police (SP) Pelagie Dusabe, yavuze ko abapolisikazi b’u Rwanda bishimira ingamba Leta y’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda bashyizeho mu guharanira iterambere, ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Polisi y’u Rwanda zirimo kuba Polisi y’u Rwanda yarashyizeho Ishami ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ritanga umurongo ngenderwaho ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Polisi, gushyiraho ishami rishinzwe iterambere ry’abari n’abategarugori, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, gushyiraho ibigo bya Isange One Stop Centers biha ubufasha abahuye n’ihohoterwa, kongera umubare w’abapolisikazi bajya mu butumwa bw'amahoro mu bihugu bitandukanye, n’ibindi.
Yavuze ati:”Uretse ibyo byose kandi, ubu n’abapolisikazi basigaye bahabwa imirimo mbere abantu bakekaga ko ari iy’igitsinagabo gusa, nko gucunga umutekano ku bibuga by’indege, abapolisikazi ubasanga mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ndetse hari n’abayoboye za Sitasiyo za Polisi mu turere dutandukanye tw’igihgu.”
Yakomeje avuga ati:”uruhare rw'abapolisikazi mu kazi nshinganwa ka Polisi y'u Rwanda ruragaragara. Si mu gihugu honyine ahubwo uruhare rwabo rugaragara no mu ruhando mpuzamahanga aho bagira uruhare mu butumwa bw'amahoro mu bihugu bitandukanye, tukaba twishimira ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite umubare munini w'abapolisikazi mu butumwa bw'amahoro."
Polisi y’u Rwanda yatangiye gukoresha amahuriro nk'aya mu myaka 7 ishize, muri rusange amahuriro nkaya aba agamije guha abapolisikazi umwanya wo kungurana ibitekerezo n’ubunararibonye, kurebera hamwe ibyo bagezeho bagafatiramo ingamba zo kubisigasira, ndetse no guhererwa hamwe impanuro n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, n’ubw’Igihugu muri rusange hagamijwe kwimakaza ihame ry’uburinganire.
Kinyarwanda
English











