Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ihuriro ry’ amashyirahamwe y'amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga (ANPAER) ryiyemeje gutanga umusanzu waryo muri gahunda ya Gerayo Amahoro

Ibi abayobozi  n’abarimu bigisha gutwara ibinyabiziga mu gihugu hose bibumbiye muri Koperative ya ANPAER (Association Nationale des Proprietaires des Auto-Ecoles au Rwanda) babyiyemeje kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Kanama ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ubwo bahabwaga amahugurwa y’umunsi umwe n’ubuyobozi bwa Polisi bubashishikariza kugira uruhare mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro Polisi yatangije.

Aya mahugurwa kandi yitabiriwe n’abavugizi ba Polisi mu Ntara ndetse n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda mu turere twose tw’igihugu (In charge Traffic).  

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji yavuze ko ubufatanye bwa buri wese aribwo buzatuma ubu bukangurambaga bugerwaho.

Yagize ati "Birakwiye ko buri muntu wese yumva ko Gerayo Amahoro imureba, akubahiriza amategeko agenga umuhanda, kugira ngo impanuka zibashe gukumirwa. Niyo mpamvu hakwiye ubufatanye bwa Polisi n’abaturage kugira ngo tubashe kubungabunga ubuzima bw’abaturarwanda.”

Yakomeje avuga ko abashoferi, abamotari, abanyamagare ndetse n’abanyamaguru bakurikije inama bagirwa zo kubahiriza amategeko agenga umuhanda impanuka zitwara ubuzima bw’abantu izindi zikabamugaza zakumirwa, agasaba buri muntu wese kubigira ibye.

CP Mujiji yakomeje ashimira ANPAER yateye intambwe yo gufatanya na Polisi muri ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro mu gutanga umusanzu wabo bigisha abanyeshuri bo mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye imikoreshereze y’umuhanda.

Yagize ati “Abavugizi ba Polisi mu Ntara, abashinzwe umutekano wo mu muhanda (In Charge Traffic) mu Ntara murasabwa gufatanya na ANPAER muri iki gikorwa cyiza igiye gutangira cyo kwigisha abanyeshuri imikoreshereze y’umuhanda mu rwego rwo gukumira impanuka.”

CP Mujiji yakomeje avuga ko iki gikorwa ari cyiza kuko umwana iyo yigishijwe akiri muto afata vuba, nibyiza ko begerwa bakigishwa uko bambuka umuhanda ndetse n’ibimenyetso byo mu muhanda kuko umwana wabyigishijwe iyo atashye anabibwira ababyeyi be bityo ubutumwa bukaba bugeze kure hashoboka.

Ushinzwe gucunga umutungo muri ANPAER Nkundimana Callixite yavuze ko muri iki gikorwa bazigisha abanyeshuri mu gihe kingana n'ibyumweru 7 ku mikoreshereze y’umuhanda.

Yagize ati "Natwe nk'abafatanyabikorwa ba Polisi muri ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro tuzigisha ibigo by'amashuri mu gihugu hose mu gihe kingana n'ibyumweru 7 mu rwego rwo gusobanurira abanyeshuri imikoreshereze y'umuhanda."

Nkundimana yavuze ko bafite ubushake n'ubushobozi mu gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda bagira uruhare mu gukumira Impanuka zihitana ubuzima bw'abantu izindi zikabamugaza.

Ubukangurambaga k’umutekano wo mu muhanda bwiswe Gerayo Amahoro  bugeze mu cyumweru cya 14, kuri ubu hakaba hagiye kwigishwa abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye k’ubufatanye n’ihuriro ry’amashyirahamwe y'amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga (ANPAER).

Kwigisha umutekano wo mu muhanda mu bigo by'amashuri bigamije gutegura abana bato kugira ubumenyi ku mikoreshereze y'umuhanda.