Ibi ni ibyatangajwe n’umuturage wo mu murenge wa Muhororo akarere ka Ngororero witwa Nkikabahizi Félicien, wavuze ko yahohoteraga umugore we ariko akaza gufata icyemezo akaba yararetse ibyo bikorwa bibangamira uwo bashakanye.
Ubu bukaba ari ubuhamya yatanze ubwo Polisi y’u Rwanda yari yagiye mu bukangurambaga bwo kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore mu karere ka Ngororero.
Nkikabahizi akaba yavuze ko yashatse mu 1991, ashakana na Uwiteguye Immaculé, nyuma y’igihe gito atangira guca inyuma uwo bashakanye akajya aryamana n’abandi bagore aho yagize ati;” Ibi byababazaga umugore wanjye ku buryo twahoraga mu makimbirane ndetse tukanarwana”.
Yakomeje agira ati:” Naje kugira amahirwe, numvira inama umugore wanjye yangiraga mva muri izo ngeso mbi, none tubanye neza n’abana 9 twabyaranye”.
Yagize ati:” Ubu narahindutse, nishyurira abana n’umugore ubwisungane mu kwivuza, mbishyurira amafaranga y’ishuri ndetse 5 muri bo bari mu mashuri yisumbuye”.
Nkikabahizi yasabye bagenzi be baba mu makimbirane kandi bahohotera abo bashakanye kubivamo ahubwo bagafatanya n’inzego z’umutekano bakarwanya ihohoterwa kandi bagatangira amakuru ku gihe y’abahungabanya umutekano
Kinyarwanda
English











