Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Umuyobozi wa Polisi ya Seychelles; Commissioner Ted Barbe n’intumwa ayoboye.
Ni uruzinduko bagirira mu Rwanda ruzamara iminsi ine mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z'ibihugu byombi.
IGP Namuhoranye yavuze ko uru ruzinduko rushimangira intambwe ikomeye yatewe mu rugendo rw’ubufatanye rwatangiye muri Kamena umwaka ushize, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu iyubahirizwa ry’amategeko hagati y’u Rwanda na Seychelles.
Yagize ati: “Uru ruzinduko n'amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono, kuba byarashobotse tubikesha umusingi ukomeye washyizweho n’abayobozi bakuru b’ibihugu byombi, kugira ngo dukorere hamwe mu bikorwa bitandukanye bitanga umusaruro ku mpande zombi.”
IGP Namuhoranye yavuze ko iyi nama ari amahirwe yo kungurana ubumenyi, guhanahana ubunararibonye no gushyiraho ingamba z’ubufatanye burambye mu by’umutekano n’ibikenerwa mu kazi ko kurinda abaturage b’ibihugu byombi n’umugabane muri rusange.
Ati: “Nishimiye ko amasezerano y'ubufatanye twatangiye, azadufasha gukoresha imbaraga n'ubushobozi bwacu mu rwego rwo guharanira umutekano rusange.”
Yavuze ko u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko rwiteguye kwinjira mu bufatanye bufatika, haba mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, kandi ko Polisi y'u Rwanda izakomeza kuba umufatanyabikorwa wizewe kandi yiteguye gukorana na Polisi ya Seychelles.
Commissioner Barbe yashimiye uburyo we n’intumwa ayoboye bakiriwe mu Rwanda n’ishusho bagaragarijwe y’imikorere ya Polisi y’u Rwanda.
Yagaragaje ko Seychelles nk’igihugu gikikijwe n’inyanja, bishimiye kwigira ku bunararibonye bwa Polisi y’u Rwanda mu ngeri zitandukanye zijyanye no gucunga umutekano no guhangana n’ibyaha bigenda bifata intera uko isi irushaho gutera imbere birimo ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ibyaha by’ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye.
Commissioner Barbe yashimangiye ko hari icyizere cy’uko hazakomeza gushyirwa imbere imikoranire myiza mu bikorwa bihuriweho byo gucunga umutekano no kubaka ubushobozi bw’inzego za Polisi z’ibihugu byombi.