Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IGP Namuhoranye yakiriye Komiseri Mukuru wa Polisi ya Zimbabwe

Komiseri Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Zimbabwe, CG Godwin Tandabantu Matanga, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira, yakiriwe mu biro n’umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

CG Tandabantu wari uherekejwe na Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda; Martin Tavenyika ubwo yasuraga Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho azitabira inama ngarukamwaka yiga ku mutekano muri Afurika izabera i Kigali kuva ku wa Gatatu tariki 25 Ukwakira.

Abayobozi bakuru ba Polisi zombi baganiriye ku bijyanye n’ubufatanye bw’inzego zombi mu gucyemura ibibazo by’umutekano ku mpande zombi.

IGP Namuhoranye yashimiye mugenzi we ku bw’uru ruzinduko, avuga ko ari intambwe ikomeye yo gushimangira ubufatanye bugamije kubaka ubushobozi bw’inzego zombi bwo guhangana n’ibihungabanya umutekano birushaho gufata intera bitewe n’umuvuduko w’iterambere ry’ikoranabuhanga. 

Ku ruhande rwe, CG Tandabantu yashimiye Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wamwakiriye, avuga ko hazakurikiraho inama izahuza impande zombi; Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Repubulika ya Zimbabwe, izasozwa no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye ku mpande zombi.