Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IGP Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi bitegura kwerekeza mu butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Epfo

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024, yahaye impanuro abapolisi 240 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Uyu mutwe w’abapolisi (RWAFPU I-10) uyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Nelson Bugingo, baritegura kwerekeza mu gace ka Malakal gaherereye mu Ntara ya Upper Nile, aho bazasimbura bagenzi babo bahamaze igihe cy’umwaka.

IGP Felix Namuhoranye yabasabye kujya bahora biteguye kuzuza inshingano zabo kandi bakarangwa na disipuline n’ubunyamwuga.

Yagize ati: “Inshingano mufite nk’abapolisi bagiye guhagararira u Rwanda mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye, ni uguhora mwiteguye gukora akazi kabajyanye mukihatira kurushaho kugakora neza murangwa n’ikinyabupfura, ishyaka n’ubunyamwuga kugira ngo mukomeze muheshe ishema igihugu.”

IGP Namuhoranye yabibukije ko ikizabafasha mu kazi ari ukuba bari aho bagomba kuba, mu gihe nyacyo, bahakorera icyo basabwa kuba bakora, bafite ibikoresho bya ngombwa kandi bakirinda guha umwanya ibiganiro bitubaka ahubwo imbaraga nyinshi bakazishyira mu gukora no gutanga urugero rwiza ku bandi.

Yabagaragarije ko akazi bagiye gukora mu butumwa ari inyungu kuri bo, ku gihugu no ku rwego mpuzamahanga abasaba kuzakitwaramo neza.

Ati: "Mugiye gutanga umusanzu wanyu mu kubungabunga amahoro n'umutekano ku rwego mpuzamahanga, muzitware neza muzagaruke mutewe ishema n’uko mwakoze mukuzuza inshingano zanyu uko bikwiye, bizaba ari ishema kuri mwe ubwanyu, ishema ku gihugu n’ishema ku rwego mpuzamahanga."

Yasoje abasaba kuzakorera hamwe nk'ikipe, kubahana no gufashanya, kurangwa n’isuku no gufata neza ibikoresho bazifashisha mu kazi.

Mu mwaka wa 2015 nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Kuri ubu u Rwanda rufite amatsinda 6 y’abapolisi boherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, yose hamwe agizwe n’abasaga 1000.