Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa 13 Nyakanga, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yashyikirijwe ibikombe Police HBC yegukanye muri uyu mwaka wa 2014.
Iyi kipe ya Police HBC ikaba ikomeje kwandika amateka, nyuma y’aho yegukanye igikombe cyo “kwibuka 20” n’igikombe cyo “kwibohora 20”.
Mu muhango wo gushyikiriza umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ibikombe ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Hand Ball Club yatsindiye, IGP Emmanuel K. Gasana, yababwiye ko Polisi y’u Rwanda yishimira ibyo bagezeho muri uyu mwaka w’imikino, anabasezeranya inkunga ya Polisi y’u Rwanda.
Aha akaba yagize ati:” Inshingano za Polisi y’u Rwanda ubu ntizikigaragarira gusa mu kubungabunga no gucunga umutekano, ubu turanagaragara mu mikino itandukanye mu rwego rwo kwerekana ko igihugu cyacu gifite umutekano”.
IGP Gasana akaba yakomeje asaba amakipe ya Polisi gukomeza guharanira intsinzi haba mu ikipe y’umupira w’amaguru n’iy’intoki (Police HBC).
Umutoza wa Police HBC AIP Antoine Ntabanganyimana yashimiye inkunga Polisi y’u Rwanda itahwemye kubatera mu mikino yose babaga bagiyemo, akaba yavuze ko imihigo yabo atari ugutwara ib ikombe gusa, ahubwo kuva batangira gukina uyu mwaka bataratsindwa umukino n’umwe.
Umuyobozi wa Police HBC Kabanda Donat, nawe yaboneyeho umwanya wo gushimira abakinnyi be ndetse na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko kubera inkunga badahwema gutera imikino.
Muri uwo muhango, umuyobozi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Police Football Club Col. Twahirwa Dodo nawe wari watumiwe, yaboneyeho umwanya wo gushimira umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, anasezeranya ko nawe ikipe ye igiye gukora ibishoboka ikazitwara neza umwaka utaha.
Col. Dodo yanaboneyeho umwanya wo kwerekana umutoza mushya wa Police Football Club Casa Mbungo André, akaba ariwe ugiye gutoza iyi kipe umwaka w’imikino utaha.
Police FC ikaba izanitabira imikino ya CECAFA uyu mwaka ikaba izabera i Kigali kuva tariki ya 9kugeza tariki ya 24 Kanama 2014.
Kinyarwanda
English











