Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yashimiye gukorana umurava, imbaraga n’ubwitange byagaragajwe n’aba ofosiye b’abapolisi 7 mu masomo yabo yihariye yo kuba abapilote.
Ibi IGP Gasana yabivuze ubwo yahuraga n’aba ba ofisiye barimo umwe w’igitsinagore ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gicurasi.
Aba bapilote bakaba ari bamwe muri 462 bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) basoje amahugurwa bari bamazemo igihe cy’umwaka mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Gicurasi 2015.
Aba ba ofisiye uko ari 7 bakaba baraherewe amasomo yihariye y’umwaka umwe mu ishuri ryigisha gutwara indege “Akagera Aviation School”, aya masomo akaba yarabafashije gukurikirana andi masomo abategura kuba aba ofisiye bari bamazemo umwaka.
Akaba yarabamenyesheje ko Polisi y’u Rwanda iri guteza imbere no kubaka ubushobozi bw’ishami ryayo ryo gutwara indege, abamenyesha ko iri shami riri hafi no kubona izindi ndege, anababwira ko nabo baje gutanga umusaruro muri iri shami.
By’umwihariko, IGP Gasana yashimiye Assistant Inspector of Police Miquerra Clementine Umuhoza, umupilote umwe rukumbi w’igitsinagore wakurikiye aya masomo, kuba yarafashije Polisi y’u Rwanda guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu mashami yose ya Polisi y’u Rwanda.
Yasoje ababwira ko kuba Polisi y’u Rwanda iri guteza imbere no kubaka ubushobozi bw’ishami ryayo ryo gutwara indege, bakwiye kuzagaragaza ubwitange no gukunda igihugu mu yandi masomo agendanye no gutwara indege bazahabwa.
Biteganyijwe ko 6 muri aba ba ofisiye bazahabwa andi masomo azatangwa n’ingabo z’u Rwanda, mu gihe undi umwe yamaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukurikirana amasomo yo kwigisha gutwara indege.
Kinyarwanda
English











