Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Ukuboza ku cyicaro gikuru cya Polisi kiri ku Kacyiru hatangijwe inama ngaruka mwaka y’umunsi umwe ku bapolisi baturutse mu turere twose tw’u Rwanda bashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu turere bazwi nka DCLO.
Atangiza aya iyi umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K.Gasana yabasabye gukorera ku ntego bakagira icyerekezo barushaho gutanga serivise nziza kubantu babagana n’abaturage muri rusange.
Yabasabye gukorana n’abaturage kugirango bashobore gushyira mu bikorwa intego za Polisi y’u Rwanda, barushaho kurangwa n’indangagaciro, kugira ikinyabupfura aho ariho hose.
IGP Gasana yababwiye ko bagomba kujya bafatanya n’abaturage mu kurwanya no gukumira ibyaha cyane cyane bafatanya mu kurwanya ubukene ,Ibiza, kurwanya ubujiji,ndetse no guharanira guhesha ishema Polisi y’u Rwanda kuko aribo shusho ya Polisi y’u Rwanda.
Yakomeje abasaba gukorana na komite zo kwicungira umutekano kuko nibo baba bafite amakuru y’icyatuma habaho umutekano urambye cyangwa icyawuhungabanya, ana basaba kwirinda ruswa kandi bagakangurira abaturage kugira isuku ku mubiri ndetse naho batuye.
Yabasabye kandi kwirinda ruswa kuko utanze ruswa n’uyakiriye bahanwa kimwe kandi ikaba imunga ubukungu bw’igihugu. .
Muri aya mahugurwa, bakaba bazahabwa amasomo atandukanye arimo Kurwanya ruswa,gutanga serivise nziza, n’imyitwarire bakwiye kugira mukazi kabo kaburi munsi.
Kinyarwanda
English











