Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare, yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y'Iburengerazuba.
Ni uruzinduko rwabereye mu Karere ka Rusizi, aho yaganirije abapolisi bakorera mu turere twa Nyamasheke na Rusizi bari bahuriye hamwe ku biro bya Polisi muri ako Karere.
IGP Namuhoranye yakiriwe n'umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Hatari, wamugaragarije ishusho y'uko umutekano wifashe muri iyi Ntara.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi yashimiye abapolisi bo mu Ntara y'Iburengerazuba ku kazi bakora, abibutsa ko kurinda umutekano w’abaturage n'ibyabo ari inshingano y'ibanze ya Polisi y'u Rwanda kandi ko ari akazi kagomba gukoranwa disipulini n’ubunyamwuga mu rwego rwo kurushaho kubaka icyizere hagati ya Polisi n’abaturage.
Yagize ati:"Inshingano y’ibanze ya Polisi y’u Rwanda ni ukurinda umutekano w'abaturarwanda bose. Ni inshingano ikomeye isaba kurangwa n’indangagaciro z’imyitwarire myiza, kubaha no gukora kinyamwuga kugira ngo abo ducungira umutekano barusheho kwiyumvamo Polisi no kuyigirira icyizere.”
IGP Namuhoranye yakomeje yibutsa abapolisi ko bagomba gukomeza gutanga serivisi nziza bakorera hamwe nk’ikipe kandi bakirinda kwijandika muri ruswa n’indi myitwarire itari myiza, kuko byangiza isura ya Polisi y’u Rwanda kandi bikagira ingaruka mbi ku mutekano w'Igihugu, ari wo soko y’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Yasabye abapolisi gukorana bya hafi n'abaturage mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano, kubumva no kubafasha gucyemura ibibazo babagezaho barangwa no kutabera, ashishikariza abapolisikazi kurushaho kwiyubakamo icyizere, gukomeza kongera ubumenyi, kwitabira amahugurwa no guharanira kuba abayobozi kimwe na bagenzi babo b’abagabo.
Ku munsi w’ejo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda azakomeza uruzinduko muri iyi Ntara, aho azasura abapolisi bakorera no mu tundi turere tuyigize.